00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Umuyobozi ukomeye yatangaje ko adashyigikiye intambara ya Iran, ahita yegura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 March 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Umuyobozi w’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe kurwanya iterabwoba (NCTC), Joe Kent, yatangaje ko adashyigikiye intambara igihugu cye cyashoje kuri Iran, ahita yegura.

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2026, Kent yagaragaje ko nubwo Perezida Donald Trump yafashe icyemezo cyo gushoza intambara kuri Iran, nta kigaragaza ko Tehran yari ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’Abanyamerika.

Kent yasobanuye ko bigaragara ko Amerika yatangije iyi ntambara ibishingiye ku busabe bwa Israel n’Abanyamerika bakorana na yo, bafite imbaraga zo kumvisha Umukuru w’Igihugu ko cyari icyemezo gikwiye.

Yagize ati "Nshingiye ku mutimanama, ntabwo nshyigikiye intambara yo muri Iran. Iran ntiyari iteje ikibazo cya vuba ku gihugu cyacu kandi bigaragara ko iyi ntambara yatewe n’igitutu cya Israel n’abahuza b’abanyembaraga b’Abanyamerika.”

Amerika na Israel byifatanya muri iyi ntambara kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, binyuze mu bikorwa bya gisirikare byiswe “Operation Epic Fury” na “Operation Roaring Lion”.

Ubuyobozi bw’ibihugu byombi busobanura ko bugamije gusenya ibikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, misile n’inganda zazo, ariko ko binashaka gufasha Abanya-Iran kwihitiramo abayobozi beza.

Joe Kent yayoboraga NCC kuva muri Nyakanga 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages