Ibi byabereye ubwo indege ya American Airlines yari muri metero 9.144 uvuye ku butaka, ubwo yari mu rugendo ruturuka i Milwaukee muri Leta ya Wisconsin rugana i Dallas muri Leta ya Texas.
Uyu mugenzi yabwiye umwe mu bakozi bakora mu ndege ko yifuza kuyisohokamo, kandi ubwo yari ikiri mu kirere. Uyu mukozi yahise amuhakanira, ariko uyu mugenzi azabiranywa n’uburakari yibaza impamvu icyifuzo cye gitewe ishoti rugikubita.
Mu gihe benshi batari bakamenya ibiri kuba, uyu mugenzi yahagukuranye uburakari bwinshi agana ku muryango w’indege, ahasanga umukozi wamutangiriye amusubiza inyuma, icyakora uyu mugenzi wari warakaye bikomeye yahise amufata mu mashingu aramuniga rubura gica, undi nawe arataka aratabaza.
Abagenzi ubwo babonye ko ibintu byahinduye isura ndetse ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga mu gihe uyu mugenzi yakingura umuryango w’indege iri kugenda, niko gufata icyemezo cyo gutabarana ingonga.
Umugenzi witwa Doug McCright yahagurukanye na bagenzi basatira wa mugenzi wari ukiri kuniga umukozi w’indege, baramwadukira baramukurura, bamwambura wa mukozi w’indege yari amerewe nabi.
Ntibyagarukiye aho kuko bamushyize hasi baramuzirika, kugira ngo adakomeza guteza umutekano mu ndege n’ubundi yari hafi kugera ku kibuga cy’indege yagombaga kugwaho.
Indege ikigera ku butaka, uyu mugabo yakiriwe n’abashinzwe umutekano bamuta muri yombi, ariko ubwo banabanje kumukorera ibizamini bipima ubuzima bwe bwo mu mutwe kugira ngo barebe niba nta kibazo afite, dore ko imyitwarire yagaragaje idasanzwe.
Igiteye impungenge n’uko imyitwarire nk’iyi n’indi ibangamira umutekano w’abagenzi mu ndege ikomeje kwiyongera muri uyu mwaka, kuko American Airlines yemeje ko ibi bimaze kuba inshuro 1854.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!