00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Sosiyete y’indege yafunze imiryango kubera intambara yo muri Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2026 saa 10:49
Yasuwe :

Sosiyete y’indege ya Spirit Airlines yo muri Amerika yahagaritse imirimo bitunguranye ivuga ko itagishoboye guhangana n’ibiciro by’amavuta y’indege bihanitse.

Abanyamerika b’amikoro make bagaragaje ko gufunga kwa Spirit Airlines bishyize iherezo ku ngendo zabo kuko ari yo yagiraga amatike ahendutse.

Icyemezo cyo guhagarika ingendo cyafashwe mu buryo busa n’ubuhutiweho, bituma bamwe mu bagenzi bahera ku kibuga cy’indege haba muri Amerika, muri Carraibe no muri Amerika y’Amajyepfo.

Impamvu zatumye ifunga imiryango harimo n’izamuka ry’ibiciro by’amavuta y’indege ahanini ryatewe n’intambara ya Amerika na Iran imaze amezi abiri.

Iyi sosiyete y’indege yatangiye mu myaka ya 1990 izwiho cyane gutwara abantu kuri make ariko na yo serivisi zayo zikaba izo ku rwego rwo hasi.

Nyuma y’ifunga ry’iyi sosiyete izindi nka Frontier, JetBlue na Southwest zahise zishyiraho igabanyirizwa ku matike y’indege mu gihe Delta na American Airlines zahise zitangira gutanga amatike ya make y’agateganyo ku bakiriya ba Spirit Airlines

Sosiyete yatwaraga benshi mu b'amikoro make muri Amerika yafunze imiryango kubera amavuta y'indege ahenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages