Imyitozo ya Ulchi Freedom Shield yari yatangiye ku wa Mbere, iteganyijwe kumara iminsi 11, ariko izarangira ku wa Gatanu, icyumweru kimwe mbere y’igihe yari yateganyijwe kurangirira.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yavuze ko, kubera amabwiriza ya Trump na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, iyi myitozo “yagabanyijwe ku buryo bugaragara”.
Bimwe mu bikorwa by’imyitozo isanzwe byahagaritswe, ibindi bisimbuzwa imyitozo ikorwa hakurikijwe ikoranabuhanga.
Ati “Izi mpinduka zizakomeza gutuma intego z’ingenzi z’imyitozo no kwitegura urugamba zigerwaho. Nta ngaruka zizagira ku ntego z’imyitozo y’ingabo za Amerika.”
Koreya y’Epfo yemeje ko kugabanya iyi myitozo byakozwe bisabwe na Amerika. Ibihugu byombi byanemeye kugabanya ingano y’imyitozo imwe ikorerwa ku butaka.
Trump yavuze ko icyemezo cye gifitanye isano n’umubano mwiza afitanye n’Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ndetse no kuba Koreya y’Epfo yaranze kwifatanya n’intambara Amerika irimo kurwana na Iran.
Ulchi Freedom Shield ahanini ni imyitozo ikoresha ikoranabuhanga mu gutegura uburyo Amerika na Koreya y’Epfo byakwitwara mu gihe habaye ikibazo cy’umutekano mu karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!