Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo hagati, CENTCOM, zatangaje ko zagabye ibitero ku bubiko bwa misile n’indege nto zitagira abapilote no ku birindiro bya radar byo ku nkengero z’inyanja muri Iran.
Amerika ivuga ko ibyo bitero byari igisubizo ku gitero cyagabwe ku bwato bw’ubucuruzi ku wa Kane, aho ubwato bwa M/V Ever Lovely bwo muri Singapore bwibasiwe n’indege nto itagira umupilote.
Trump yavuze ko Iran yarashe nibura drones enye zigana ku mato yari mu muhora wa Hormuz, imwe ikagonga igice cyo hejuru cy’ubwo bwato, mu gihe izindi eshatu zarashwe n’ingabo za Amerika.
Yavuze ko ubwato bwabashije gukomeza ariko ko ibyabaye ari “ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano mu buryo bw’ubupfapfa.”
Iran yo yahakanye ko ari yo yarenze ku masezerano, ivuga ko ubwato bwibasiwe kuko bwakoresheje inzira itemewe mu kunyura muri Hormuz.
Umutwe w’Ingabo z’Impinduramatwara za Iran, IRGC, washinje Amerika kurenga ku masezerano, uvuga ko igitero cyayo cyagabwe ku nkengero za Iran hifashishijwe impamvu z’uko hari ubwato bwanyuze mu nzira itemewe.
IRGC yatangaje ko na yo yarashe ibirindiro bya gisirikare bya Amerika mu karere, nubwo itatangaje ibisobanuro birambuye.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yavuze ko niba Iran ifite ikibazo ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, ishobora gufata telefoni ikabaza, ashimangira ko urugomo ruzasubizwa n’urundi urugomo.
Amasezerano y’amahoro yumvikanyweho hagati n’impande zombi ku wa 17 Kamena, mu nyandiko y’ingingo 14 yasabaga ko imirwano ihagarara, Iran ikemera korohereza amato y’ubucuruzi kunyura muri Hormuz nta yandi mafaranga aciwe mu gihe cy’iminsi 60.
Iran signed a ceasefire agreement. We have honored it. If they have disagreements about how the MOU is being applied, they can pick up the phone.
But violence will be met with violence. https://t.co/VWnBS1PWaV
— JD Vance (@JDVance) June 26, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!