00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika na Iran byongeye kugundagurana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 July 2026 saa 07:57
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byongeye kurasana nyuma y’iminsi mike bihanye agahenge; ibishobora gutuma amasezerano yo guhagarika imirwano impande zombi zagiranye mu kwezi gushize adatanga umusaruro yitezweho.

Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026, ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) zatangaje ko zagabye igitero gikomeye cy’indege ku birindiro by’ingabo za Iran biri mu majyepfo y’iki gihugu.

Amerika yavuze ko iki gitero ari igisubizo cyihuse ku bitero Iran yagabye ku wa 7 Nyakanga ku bwato butatu bw’ubucuruzi bwambukaga Umuhora wa Hormuz.

Mu rwego rwo gusubiza, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) watangeje ko abasirikare bawo barwanira mu mazi no mu kirere bagabye igitero ku birindiro 85 bikomeye by’ingabo za Amerika biri muri Bahrain na Koweit.

Ibi bitero impande zombi zita iby’ubushotoranyi no kwihorera bikomoka ku kutumvikana kw’impande zombi ku micungire y’amazi yo mu kigobe cya Perse.

Ku wa 24 Kamena, Leta ya Oman n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukumira impanuka zo mu mazi (IMO) byatangaje ko inzira y’agateganyo yok u nkombe za Oman irindwa na Amerika kugira iyobore ubwato bwari bwarahaheze.

Leta ya Iran yahise yamagana icyo cyemezo, igaragaza ko cyafashwe nta bwumvikane bwabayeho hagati y’ibihugu byo mu karere. Yamenyesheje abatwara ubwato bose ko bazanyura muri iyi nzira ari uko Tehran ibahaye uburenganzira.

Nyuma y’uyu muburo, hari ubwato bubiri bwawurenzeho, bunyura muri iyi nzira. IRGC yabugabyeho ibitero, IMO ihagarika ibikorwa byose by’ubutabazi yakoreragamo.

Mu ijoro rya tariki ya 26 ishyira iya 27 Kamena, Amerika yahise irasa ku birindiro bya Iran mu majyepfo y’igihugu mu rwego rwo guhorera ubu bwato, Iran na yo irasa ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain na Koweit.

Tariki ya 28 Kamena, Amerika na Iran byumvikanye guhagarika imirwano kugira ngo bikomeze ibiganiro biganisha ku masezerano ya burundu y’amahoro.

Ku wa 7 Nyakanga, ingabo za Iran zagabye igitero ku bwato butatu bw’ubucuruzi bwanyuraga mu Muhora wa Hormuz, Amerika na yo ihita irasa ku birindiro by’ingabo za Iran.

CENTCOM yasobanuye ko igitero cyayo cyari gifite imbaraga kandi ko cyari kigamije gutuma Iran yishyura ikiguzi gikomeye kubera kurasa kuri ubu bwato bwarimo “inzirakarengane z’abasivili zari mu mazi mpuzamahanga”.

Ingabo za Amerika zishinja Iran kugaragaza ubushotoranyi, kandi ko ibyo bihungabanya amasezerano y’agahenge impande zombi zagiranye mu gihe ziri gutegura uburyo zahagarika intambara.

IRGC yatangaje ko ibitero byayo ku birindiro bya Amerika ari ukwihorera kuri Washington “yarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano no ku masezerano” y’ibanze yagizwemo uruhare rukomeye na Pakistan.

Uretse ibyo, IRGC yavuze ko Amerika yagabye iki gitero mu gihe Iran iri gutegura umuhango wo gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei, igaragaza ko Washington ishaka kudobya iki gikorwa.

Leta ya Iran ishimangira ko amasezerano y’ibanze yagiranye na Amerika mu kwezi gushize ayiha uburenganzira bwihariye n’inshingano zo kurinda no gucunga amato yose anyura muri Hormuz.

Amerika yo ivuga ko ayo masezerano asaba Iran koroshya no guha inzira ubwato bwose kugira ngo anyure muri uyu muhora mu bwisanzure, nta kiguzi kandi mu mutekano usesuye.

Mu gihe imiryango mpuzamahanga igaragaza impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili banyura muri aya mazi, abasesenguzi bagaragaza ko nta gikozwe vuba, ibi bitero bishobora gutuma akarere kongera kubamo intambara yeruye kandi yamara igihe kirekire.

Amerika yigambye kugaba igitero gikomeye kuri Iran, ihorera ubwato bwarasiwe mu Muhora wa Hormuz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages