00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutseho 4%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Amerika na Iran byumvikanye ku masezerano y’ibanze yo guhagarika intambara imaze amezi arenga atatu hagati y’ibihugu byombi, azanatuma umuhora wa Hormuz uhita ufungurwa, bituma ibiciro bya peteroli ku Isi bigabanyukaho 4%

Aya masezerano y’ibanze yatumye ibiciro bya peteroli bigabanyukaho 4%, ariko ikibazo cya gahunda ya Iran y’intwaro za nucleaire gisigara mu bigomba gukomeza kuganirwaho.

Trump yanditse kuri Truth Social ati “Amasezerano n’Ubutegetsi bwa Kiyiilamu bwa Iran ubu yararangiye,”

Ubutumwa bwe bwakurikiye ubwa Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif, umuhuza muri ibi biganiro buvuga ko amasezerano yari amaze kugerwaho ku wa Mbere mu gitongo ku masaha yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Amasezerano y’imikoranire biteganyijwe ko azashyirwaho umukono ku mugaragaro ku wa Gatanu mu Busuwisi.

Amakuru arambuye kuri ayo masezerano ntibyari byamenyekana ako kanya. Sharif yavuze ko amasezerano asaba “guhagarika ako kanya kandi burundu ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose, harimo na Liban.”

Liban yari ikibazo gikomeye mu biganiro, aho Israel na Hezbollah bitumviye ubusabe bwa Trump n’abandi bwo guhagarika ibitero hagati yabo mu byumweru bishize.

Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi, yavuze ko hazakurikiraho kuganira ku yandi masezerano arambuye mu gihe cy’iminsi 60 y’agahenge, harimo no koroshya ibihano yafatiwe Iran.

Trump yavuze ko Umuhora wa Hormuz, inzira ikomeye ikoreshwa mu gutwara peteroli na gaze ku Isi, Iran yari yarahagaritse mu mezi ashize, izafungurwa ku wa Gatanu, kandi ko yategetse ko ibikorwa by’ingabo za Amerika zifunze Hormuz bihagarara.

Yagize ati “Ubwato bw’Isi, mucane moteri zanyu, reka ibikomoka kuri peteroli bigende”

Amerika na Iran byemeranyije ku masezerano y'ibanze yo guhagarika intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages