Byatangajwe ku wa 5 Mata 2026 mu kiganiro yagiranye na Fox News. Trump agaragaza ko Iran iri mu biganiro kugira ngo intambara ihagarare.
Muri iki kiganiro Trump yagaragaje ko ashobora kurasa ku bikorwaremezo bya Iran mu gihe ab’i Tehran bagenda biguru ntege mu kubahiriza amasezerano.
Trump ati “Nibatemera amasezerano, ndi gutekereza gutera hejuru ibintu byose ngafata amavuta. Mugiye kubona ibiraro n’inganda z’ingufu bihirima mu gihugu cyabo.”
Icyakora yavuze ko bari kuganira na Iran ku buryo ku wa 6 Mata 2026 hari amahirwe ko amasezerano yagerwaho.
Icyakora abayobozi ba Iran bakunze guhakana ko nta biganiro na Amerika barimo.
Bimwe mu bigomba kuganirwaho ni ugufungura inzira ya Hormuz yafunzwe na Iran, ikaba ikomeje guteza ibibazo by’itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. Kuva iyi nzira yafungwa Iran yakunze kurasa ku bwato bwikoreye ibicuruzwa byavugwaga ko ari ubw’ibihugu by’inshuti za Amerika.
Buri kwezi hanyuramo ubwato 3000 ariko bwaragabanyutse cyane. Kimwe cya gatatu cy’ifumbire na cyo kinyuzwa muri iyi nzira. Inyuzwamo n’ibindi bicuruzwa birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Kuva ku wa 28 Gashyantare intambara ya Iran itangira, kugeza ku wa 3 Werurwe 2026, yari imaze kugwamo Abanya-Iran 2076, hakomereka abandi 26.500.
Muri Liban hari hamaze gupfa abantu 1.345 hakomereka 4.040. Hapfuye abantu 109 muri Iraq hapfa barindwi muri Kuwait, muri Syria hari hamaze gupfa abantu bane, muri Jordanie hakomereka abantu 29, muri Israel hari hamaze gupfa abantu 24 hakomereka 6.594.
Palestine abantu bane bari bamaze gupfa kugeza ku wa 3 Mata, Bahrain hapfa batatu, Qatar hakomereka 16, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hari hamaze gupfa abantu 12 hakomereka 190.
Muri Arabie Saoudite hari hamaze gupfa babiri, abandi 22 baramomeretse, muri Oman hari hamaze gupfa abantu batatu hamaze gukomereka abandi 15. Amerika yari imaze gupfusha abantu 13 abandi 200 barakomeretse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!