Uwo muyobozi yavuze ko impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano by’agateganyo, ku buryo ingendo z’ubwato zishobora kongera gukorwa mu bwisanzure, mu gihe ibiganiro bya tekiniki bikomeje ku ngingo zose ziri mu masezerano y’ubwumvikane impande zombi zashyizeho umukono ku wa 17 Kamena.
Amakuru yatangajwe na Axios yavuze ko ibiganiro bishya biteganyijwe gusubukurwa ku wa Kabiri tariki 30 Kamena i Doha muri Qatar, mu gihe impande zombi zikomeje gushaka uburyo bwo kurinda amasezerano y’agahenge yari amaze iminsi ashyirwa mu kaga n’imirwano yagiye isubukurwa.
Iyi myanzuro ibaye nyuma y’iminsi y’imirwano yagiye irangwa n’ibitero by’ibisasu na za drone hagati y’impande zombi, byakurikiye igitero cy’indege cyari cyagabwe ku bwato butwara ibicuruzwa mu muyoboro wa Hormuz.
Mu minsi ishize, Amerika na Iran byagiye bishinjanya kurenga ku gahenge k’agateganyo kari kahagaritse imirwano, mu gihe hari impungenge z’uko amakimbirane ashobora kongera gufata intera.
Ku rundi ruhande, Amerika yari iherutse kuvuga ko ishobora gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe Iran itubahirije ibyo bumvikanyeho, mu gihe Iran na yo yakomeje kuvuga ko ifite uburenganzira bwo kwihorera ku bitero igabwaho.
Ibi biganiro bishya byitezweho kugabanya umwuka mubi wari ukomeje kwiyongera mu karere, cyane cyane ku bw’umutekano w’ubwato n’ubucuruzi mpuzamahanga bukorerwa muri uwo muyoboro ukomeye ku isi.
Zimwe mu ngaruka z’iyi mirwano yubuye hagati ya Iran na Amerika ni ukongera kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyo 0,8% bigera kuri 72,57$ ku kagunguru. Ni mu gihe ubwo ibihugu byombi byemeranyaga ku gahenge ibi biciro byari byagabanyutseho 10,6%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!