00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada yibukije Amerika ko ijisho rigomba guhorerwa irindi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 August 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada byongeye kugirana amakimbirane akomeye mu by’ubucuruzi nyuma y’uko ibiganiro bigamije kwirinda gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa by’Abanya-Canada bihagaze nta masezerano agezweho.

Ibiganiro byari bimaze iminsi biba hagati ya Washington na Ottawa byari bigamije gukumira ko imisoro ya 50% ku bicuruzwa bimwe bya Canada itangira gukurikizwa, ariko Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yatangaje ko impande zombi zitashoboye kugera ku masezerano yujuje ibyo buri ruhande rwifuzaga.

Carney yavuze ko yahagaritse ibiganiro by’ubucuruzi n’Amerika, asaba abahagarariye Canada gusubira i Ottawa. Yongeyeho ko igihugu cye kizashyiraho imisoro ingana n’iyo Amerika yashyizeho kugira ngo kirinde abakozi n’abikorera bacyo.

Ati "Ku bw’iyo mpamvu, kuri uyu mugoroba nafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro by’ubucuruzi na Amerika, nsaba abahagarariye Canada mu mishyikirano kugaruka i Ottawa."

Nyuma yo kutumvikana, imisoro ya 50% ku bicuruzwa bya Canada bifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika yatangiye gukurikizwa. Iyi misoro ireba hafi 5% by’agaciro k’ibicuruzwa byose Canada yohereza muri Amerika.

Uruhande rwa Amerika rwatangaje ko Canada ari yo yatumye ibiganiro bisubira inyuma, nyuma yo kuzana ibyo rwise “ibisabwa bishya” no kwisubira ku byo yari yemeye mbere.

Mbere y’uko ibiganiro bihagarara, hari icyizere ko impande zombi zagera ku masezerano, ndetse Perezida Donald Trump yari yatangaje ko zari hafi kumvikana, ariko akongeraho ko hakiri ibyangombwa byari bigomba kurangizwa.

Amakimbirane y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi aje mu gihe Amerika na Canada ari bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi ku Isi, aho impungenge nyamukuru ari ingaruka z’iyi ntambara ku masoko, ibigo by’ubucuruzi n’abakiliya.

Minisitiri w'Intebe wa Canada, Mark Carney, yashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Amerika umusoro wa 50%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages