Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko ibi bihano bizareba abantu Amerika ishinja guteza imbere “ivangura rishingiye ku ruhu”, gushishikariza urugomo cyangwa kugira uruhare muri politiki zishobora gutuma ubutaka bwamburwa ba nyirabwo nta ndishyi. Nta mazina y’abazafatirwa ibi bihano yahise atangazwa.
Rubio yavuze ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo itigeze isubiza uko bikwiye impungenge Amerika yari yaragaragaje ku mibereho y’Abafrikaners n’abandi baturage bo mu matsinda mato. Afurika y’Epfo yo imaze igihe ihakana ibyo birego, ivuga ko nta politiki ifite yo gutoteza Abazungu cyangwa kubambura ubutaka uko bishakiye.
Imwe mu ngingo zikomeje guteza impaka ni itegeko rijyanye no kwambura umuntu umutungo ku nyungu rusange.
Iryo tegeko ryemerera Leta, mu bihe bidasanzwe, kugena indishyi ku kigero cya zeru, ariko rikanateganya ko habanza kugeragezwa ubwumvikane na nyir’umutungo kandi ko impaka zishobora kujyanwa mu nkiko.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo ivuga ko rigamije gukemura ubusumbane ku butaka bwasizwe na apartheid, aho umubare munini w’ubutaka bw’ubuhinzi bwigenga ugifitwe n’Abazungu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!