Amerika n’u Bushinwa bigiye kongera gutangira ibiganiro by’ubucuruzi

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 29 Kamena 2019 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi hari umwuka mubi mu bucuruzi hagati ya Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, Perezida Trump na Xi Jinping, bahuye bemeranya kongera gutangiza ibiganiro ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bombi babyemeye nyuma y’ibiganiro bagiranye ubwo bari bitabiriye inama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi izwi nka G20 yaberaga mu Buyapani.

Trump yabaye ahagaritse imisoro mishya yari yaravuze ko agiye kongera ku bicuruzwa byo mu Bushinwa, ariko iyo yamaze gushyiraho ntacyo yayivuzeho niba nayo izavanwaho.

Ubwo yabazwaga icyo yaganiriye na Perezida w’u Bushinwa Trump yasubije ati “Twongeye gusubira mu murongo muzima.Turi kuganira ibintu byinshi. Reka turebe ikizavamo ariko twagize inama nziza.”

Yirinze kugira byinshi atangaza ariko avuga ko bagiranye ibiganiro byiza kurenza uko yabitekerezaga, avuga ko aza kubwira itangazamakuru byinshi nyuma y’uko u Bushinwa buba bumaze kugira icyo bubitangazaho kuko ibiganiro bigikomeje.

Ni inama yari ikurikiraniwe hafi n’abakora ubucuruzi, abahinzi n’abanyapolitiki bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuko abenshi batinyaga ko gukomeza guhangana kw’ibi bihugu by’ibihangange byahungabanya ubukungu bw’Isi muri rusange.

Trump yagiye ashinja kenshi u Bushinwa imyitwarire itari yo mu bucuruzi nko kwiba amasoko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, gutanga amadeni y’umurengera ku mugabane wa Afurika no guhungabanya amafaranga y’ibindi bihugu ku bushake.

Nta bimenyetso bifatika Trump yagiye atanga ariko abanyapolitiki benshi bo muri iki gihugu bagiye bemeza koko ko u Bushinwa bukora ubucuruzi mu nzira zitari zo mu rwego rwo guca kuri Leta zunze ubumwe za Amerika n’amakompanyi yazo.

Ibi biganiro biramuse bigenze neza byagira ingaruka nziza ku bukungu bw’ibihugu byombi no kuri Trump by’umwihariko kuko Amerika yamaze gusabwa kwishyura miliyari 20 z’amadolari y’Amerika yo kuvanamo ibihombo abahinzi bo muri iki gihugu bagize kubera ihangana rya Amerika n’u Bushinwa.

Perezida Xi Jinping, ubwo yabwiraga itangazamakuru uko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byagenze, yagize ati “Ubufatanye n’ibiganiro ni byiza kurusha guhangana. Niteguye gukomeza kuganira ku ishingiro ry’ibibazo by’ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Amerika no gushyiraho icyerekezo cyo mu minsi iri imbere.”

Ibi biganiro si ubwa mbere bisubukuwe kuko mbere y’uko byongera kudogera, byari biriho mu mwaka ushize ariko Amerika ishinja u Bushinwa kugenda biguruntege mu gufata imyanzuro mizima, u Bushinwa bwo bukabihakana bwivuye inyuma.

Perezida Trump yari yavuze ko agiye kongera imisoro 25 % ku bicuruzwa bikomoka mu Bushinwa, bifite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari ya Amerika, ariko yavuze ko abaye abihagaritse mu gihe ibiganiro bikomeje.

Trump na Xi Jinping basubukuye ibiganiro ku bucuruzi bwa Amerika n'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza