Aleksandr Vinnik ni umurusiya wamamaye mu byo gucuruza amafaranga-koranabuhanga akaba n’umuhanga mu gukora porogaramu za mudasobwa watawe muri yombi mu 2017.
Umunyamategeko wa Vinnik, Frederic Belot, yabwiye ibiro ntaramakuru TASS ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, ari bwo yakiriye ubutumwa buturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu buvuga ko umukiriya we yafunguwe.
Ubwo Leavitt yaganiraga n’abanyamakuru muri White House, yavuze ko ubwumvikane bwo guhererekanya imfungwa hagati y’impande zombi ari intambwe ikomeye yatewe.
Yagize ati “Ubu bwumvikane ni bwiza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi muri rusange.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarekuye Vinnik mu gihe umuturage wazo Marc Fogel wari ufungiye mu Burusiya yari yafunguwe ndetse yamaze kugera ku butaka bwa Amerika.
Umuvigizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko nubwo ubumvikane bwo guhererakanya imfungwa budashobora guhita bugarura umubano hagati y’ibihugu byombi, ariko ko bishobora guherwaho mu kongera kubaka icyizere hagati ya Amerika n’u Burusiya.
Vinnik yafunzwe mu 2017 afatiwe mu Bugereki aho ibihugu birimo u Bufaransa, Amerika byamshinjaga ibyaha bitandukanye birimo, kwinjirira mu makuru y’abandi akoresheje mudasobwa, gukoresha amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’ibindi.
Marc Fogel we yari umwarimu mu kigo cy’Abanyamerika giherereye i Moscow, ariko yigeze no gukora muri Ambasade y’Abanyamerika mu Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!