U Burusiya burashaka gukoresha amatora ya referendum mu bice bya Luhansk na Donetsk byo mu burasirazuba ndetse na Zaporizhzhia na Kherson byo mu majyepfo ya Ukraine kuri ubu bugenzura. Aya matora akaba agomba kwemeza niba ibi bice byiyomeka ku Burusiya.
Ibihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, n’u Bufaransa byamaganiye kure aya matora bivuga ko ari icyitiriro ngo kuko ahantu hari intambara ndetse hanagenzurwa n’ingabo z’amahanga hadashobora kuba amatora aboneye.
Ibi bihugu ndetse byavuze ko bititeguye kwemera ibizava muri aya matora mu gihe yaramuka abaye. Aya matora ateganyijwe kuzaba mu cyumweru gitaha yatangajwe n’abayobozi bo muri ibi bice bashyigikiwe na Leta y’u Burusiya.
Jake Sullivan, Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’umutekano, yavuze ko leta ye itazemera ibizava muri aya matora ngo kuko ari uguhonyora amahame y’ubwigenge ndetse no kuvogera imbibi z’ikindi gihugu.
Umuryango w’ibihugu by’i Burayi wavuze ko ngo amatora yateguwe n’igihugu cyavogereye ikindi bityo adashobora kugira agaciro.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yashimiye abagaragaje kumushyigikira mu guhangana n’icyo we yita induru z’u Burusiya.
Mu gihe iyi referendum yaba itowe byaha u Burusiya ingufu kuko bwaba noneho burimo kurwanira ubutaka bwabwo byitwa ko bugabwaho ibitero n’ingabo z’ikindi gihugu, ibi bikaba bitera impungenge ko iyi ntambara n’ubundi itaragize ingaruka nke ku isi muri rusange yaba noneho igiye gufata indi ntera.
Dmitry Medvedev umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe umutekano k’u Burusiya we avuga ko aya matora yatanga ubutabera buzasigara mu mateka ndetse ngo ko ntawazabisubiza inyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!