00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika mu myiteguro ya nyuma yo gushoza intambara kuri Venezuela

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2025 saa 03:48
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi hari umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela, birashoboka ko mu gihe gito intambara ishobora kurota cyane ko Amerika ikomeje kohereza ingabo mu nkengero z’iki gihugu.

Minisiteri y’Ingabo muri Amerika iherutse gutegeka ko ubwato butwara indege n’ibindi bikoresho bijyana nabwo byakwerekeza mu nyanja ya Caraïbes.

Abayobozi basobanura ko uko kongera ingabo muri ibyo bice, bifitanye isano na gahunda yo kurwanya ubwato bwikorera ibiyobyabwenge bubyinjiza muri Amerika, gusa abasesenguzi bo bavuga ko bigamije gukuraho ubutegetsi buriho muri Venezuela.

Perezida Nicolás Maduro amaze igihe kinini adacana uwaka na Trump ndetse yakunze kuvuga ko umugambi wo gushaka kumukura ku butegetsi utazahira Amerika.

Amerika imaze kugaba ibitero 10 ku bwato bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, aho byaguyemo abantu 40.

Muri Pentagon, bivugwa ko abantu bose badashyigikiye ko uyu mwuka mubi ukomeza gututumba. Alvin Holsey uyooboye itsinda rishinzwe imyitwarire mu gisirikare, yavuze ko atewe impungenge n’ibi bikorwa ndetse yatangaje ko afite gahunda yo kwegura.

Nubwo yatanze uwo muburo, ubuyobozi bwa Trump bukomeje kotsa igitutu Venezuela ndetse byageze n’aho Trump ategeka inzego ze z’ubutasi kwinjira muri Venezuela zikajya guhiga abo bakoresha ibiyobyabwenge.

Ingabo za Venezuela ziryamiye amajanja kuko igihe icyo aricyo cyose Amerika yatangiza urugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages