Aba bimukira barimo abagore babiri bashobora guhita bahanwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo muri Iran.
Umunyamategeko wabo, Emily Trostle, yavuze ko umwe ari umukiristu undi akaba impirimbanyi ya demokarasi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Perezidanse ya Centrafrique nubwo baheruka gusinya amasezerano yo kwakira abimukira, ntibagize icyo bavuga kuri iyi nkuru.
Aba bagore bombi bafunzwe bakigera muri Amerika ariko umucamanza afata icyemezo cyo kutabasubiza iwabo kuko byagaragaye ko hari ibyago birenga 50% by’uko bakorerwa iyicarubozo.
Abahaye amakuru Reuters bavuze ko indege ya mbere itwaye aba bimukira ishobora guhaguruka ku wa 11 Kamena 2026, itwaye 20 barimo Abanya-Afghanistan, Abanya-Syria n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!