00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika iteganya gukumira abo ishinja gushyigikira ivangura muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 September 2026 saa 07:30
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje politiki nshya yo kwima viza Abanyafurika y’Epfo bashinjwa kugira uruhare mu gushyiraho cyangwa gushyira mu bikorwa amategeko n’imigambi ishingiye ku ivangura rishingiye ku moko.

Mu itangazo ryo ku wa 15 Nzeri 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasobanuye kandi ko iyi politiki izagira ingaruka ku bafatira ubutaka bw’abazungu bo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abashishikariza abaturage kubahohotera.

Iri tangazo rishingiye ku Itegeko rya Perezida Donald Trump, aho Amerika yavuze ko ikomeje guhangayikishwa n’ibyo ivuga ko ari ibikorwa byibasira abazungu bo muri Afurika y’Epfo ndetse n’andi matsinda y’abantu bake muri iki gihugu.

Amerika yavuze ko Leta ya Afurika y’Epfo itigeze ikemura bihagije ibibazo yari yaragaragaje mbere, zirimo amategeko ashingiye ku moko, ibibazo by’ubutaka bushobora gufatirwa hatabayeho indishyi ndetse n’amagambo ashobora guteza urugomo rushingiye ku moko.

Iki gihugu cyagaragaje ko abantu bazafatirwa ingamba ari abafite uruhare mu gushyiraho cyangwa gushyira mu bikorwa izo politiki, hashingiwe ngingo iha Minisitiri ububasha bwo kwanga ko umuntu yinjira muri Amerika igihe bishobora guteza ingaruka zikomeye kuri politiki y’ububanyi n’amahanga.

Amerika yongeye gusaba Leta ya Afurika y’Epfo kugira icyo ikora vuba ku byo yise ibikorwa bikomeye bibangamira amahoro, ubukungu n’amategeko.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku moko bivugwa ko rikorerwa Abazungu bo muri Afurika y’Epfo, Amerika yashyizeho gahunda yo kwakira bamwe muri bo nk’impunzi binyuze muri gahunda y’igihugu yo kwakira impunzi.

Muri uyu mwaka, Amerika yatangaje ko izakira abanyamahanga 7500 biganjemo abazungu bo muri Afurika y’Epfo. Nyuma, umubare warazamuwe, ugera ku 17.500, isobanura ko habayeho ikibazo cyihutirwa cy’ubutabazi gishingiye ku mutekano w’aba bantu.

Muri uyu mwaka, Amerika yakiriye bamwe mu bazungu bo muri Afurika y'Epfo, ivuga ko bahohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages