Aya makuru yashyizwe hanze ku wa 7 Kamena 2026 n’Ikinyamakuru Telegraph cyavuze ko kiyakesha bamwe mu Bayobozi ba Amerika bavuze ko bafite gahunda yo kugenzura iri tsinda ry’ibirwa bya Chagos Islands bitanyuze ku Bwongereza bwahoze bugenzura ibi birwa.
Ibi bije nyuma ya gahunda y’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, yo guhagarika gahunda y’u Bwongeraza yo kwegurira ibirwa bya Maurice, itsinda ry’ibirwa bya ‘Chagos Islands’.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika yabwiye Reuters ko u Bwongereza bwabujijwe kuzashyira mu bikorwa gahunda bufite yo kwegurira Ibirwa bya Maurice, ‘Chagos Island’.
Ati “Perezida Trump yakunze kugaragaza inshuro nyinshi ko u Bwongereza budakwiriye gutanga ‘Chagos Island’ kuko birimo ibirindiro bya gisirikare ibi bihugu by’u Bwongereza na Amerika bihuriyeho.”
Yakomeje avuga ko impamvu Amerika itari gupfa kwemera guhara ibi birwa ari ukubera ko biherereye ahantu heza hitaruye mu nyanja y’u Buhinde, ibituma biyorohera kurinda umutekano wayo.
Amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’Ibirwa bya Maurice, agena ko nubwo Ibirwa bya Chagos byava mu maboko y’u Bwongeraza, bwo na Amerika bizemererwa kuhagumisha ibirindiro bya gisirikare byabo nibura mu myaka 99.
Gusa ariko ibihugu byombi bikazajya bibyishyurira, aho u Bwongereza buzajya bwishyura miliyoni 101 z’Amayero buri mwaka.
‘Chagos Islands’ ni itsinda ry’ibirwa riherereye mu Nyanja y’u Buhinde. Kuva mu 1814 ibi birwa byatangiye kugenzurwa n’u Bwongereza nyuma yo kubyegurirwa n’u Bufaransa.
Muri Mata 2026, nibwo u Bwongereza bwatangaje ko bwahagaritse gahunda yo kwegurira Ibirwa bya Maurice, Chagos Island kubera igitutu yakomeje gushyirwaho na Perezida Donald Trump.
Iyi gahunda bayihagaritse nyuma y’uko muri Gashyantare 2026, Trump yavuze ko ibyo u Bwongereza buri gukora ari ikosa rikomeye cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!