Abategetsi ba Amerika baburiye intumwa z’ibihugu by’i Burayi muri iki cyumweru ko nibatazubahiriza igihe ntarengwa cya 2027 cyo kuba ibihugu byamaze kugera ku ntego yo kubaka inzego z’igisirikare zikomeye, Amerika ishobora kugabanya uruhare rwayo mu bindi bikorwa bya gisirikare bya NATO.
Ibi bitangajwe mu gihe Washington iri kugenda igabanya uruhare rwayo rutaziguye ku mugabane w’u Burayi.
Uruhande rwa NATO rugaragaza ko abanyamuryango bemera ko hakenewe kongerwa ishoramari mu mutekano no kugabanya umutwaro w’ingabo zisanzwe zituruka muri Amerika zijya mu Burayi, ariko ntiyashaka kugira icyo avuga ku gihe ntarengwa cya 2027.
Abandi bategetsi bo mu Burayi bemeje ko intego ya 2027 idashoboka, bavuga ko gusimbura ubufasha bwa Amerika mu gihe gito bisaba ishoramari rinini kuruta iriteganyijwe ubu.
Pentagon kandi ngo yagaragaje ko itanyuzwe n’aho u Burayi bugeze mu kongera ubushobozi bw’ingabo zabwo, ivuga ko ibyagezweho bitaragera ku rwego rwiza kandi bigikeneye ishoramari n’imbaraga nyinshi kugira ngo hagerwe ku bisabwa na NATO no gusaranganya umutwaro w’ubwirinzi n’Amerika.
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwa gisirikare, ibihugu by’i Burayi biri muri NATO iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeye mu ntangiriro z’uyu mwaka kongera ingengo y’imari ishorwa mu rwego rw’umutekano ikagera kuri 5% by’umusaruro mbumbe bitarenze 2035.
Ubu buryo bwatangajwe nyuma y’igitutu cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, umaze igihe asaba ko abafatanyabikorwa b’i Burayi batangira kwishyura uruhare rwabo mu buryo buboneye muri NATO.
Bamwe mu bategetsi b’i Burayi bakomeje kotswa igitutu basaba kongera cyane amafaranga ashorwa mu gisirikare, bavuga ko babitewe n’ibyo bita ikibazo cy’ubwiyongere bw’iterabwoba rituruka mu Burusiya.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zitanga ingengo y’imari nini cyane muri NATO.
Kuri ubu itanga nibura 70% by’amafaranga yose ashorwa mu bya gisirikare kandi igashora arenga 3,5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gisirikare mu gihe ibihugu byinshi by’I Burayi bitarabasha no kugera ku ntego ya NATO nibura yo gushora 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!