00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ishobora kohereza intwaro zirasa kure muri Ukraine

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 17 August 2024 saa 02:39
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kohereza muri Ukraine missile zifite ubushobozi bwo kurasa muri kilometero 370, zikaba zimwe mu zikomeye ziri mu bubiko bw’intwaro bw’icyo gihugu.

Iki ni icyemezo Perezida Joe Biden ari gutekerezaho nyuma yo kubona uburyo u Burusiya bukomeje gutsinda Ukraine, dore ko na Raporo y’Itsinda rishinzwe Ubugenzuzi mu Biro bya Minisiteri y’Ingabo za Amerika, Pentagon, ryemeza ko Ukraine nta bushobozi ifite bwo gukomeza kurwana n’u Burusiya.

Icyakora nubwo Amerika yaha Ukraine izi ntwaro, haribazwa niba ifite ubushobozi bwo kuzikoresha ku buryo zayifasha gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya, cyane ko benshi mu bahanga bakundaga gukoresha izo ntwaro, bapfiriye ku rugamba, kandi ari bo bari baratojwe na Amerika gukoresha intwaro zayo kuva mu 2014.

Uretse gutakaza Ingabo nyinshi, Ukraine inafite ikibazo cy’ubushake bw’abaturage batacyifuza kujya ku rugamba, mu gihe ubukungu bw’icyo gihugu bumaze kwigarurirwa n’ibigo mpuzamahanga biri kugura ubutaka ku bwinshi muri Ukraine, rimwe na rimwe bikanabuza abaturage kubushyinguraho Ingabo zapfiriye ku rugamba, ibituma barushaho kurakara.

Amerika ishobora kohereza intwaro zirasa kure muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .