Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter na Facebook, Haley yavuze ko kuri uyu wa kane aribwo muri Loni hari bube amatora agamije kunenga ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, nabo bakaba bateganya gushyira hanze amazina y’abatari bubashyigikire.
Yagize ati” Muri Loni iteka duhora dusabwa gukora byinshi no gutanga tutizigamye […] mu bihe byashize twarabikoraga. Ariko igihe dufashe umwanzuro, ku bushake bw’abaturage ba Amerika, ku birebana n’aho tugomba gushyira ambasade yacu, ntabwo tuba duteganya kubona abo twafashije baturwanya.”
Ibyatangajwe na Haley kandi byashyigikiwe na Trump wavuze ko bazakurikiranira hafi iby’aya matora, ndetse akomoza ku bijyanye no kuba hari abazahagrikirwa inkunga.
Ati “Mubareke batore baturwanya, ntabwo tubyitayeho. Ariko ibi bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho bashoboraga kwanga kugushyigikira, nawe ukabahemba amagana y’amamiliyoni, nta n’umwe uzi ibyo arimo.”
Yakomeje ashima Haley, agaragaza ko ubutumwa yatanze bari babanje kubwumvikano, ndetse yongera gushimangira ko Abanyamerika batazihanganira abashaka kubungukiraho kandi batabashyigikira.
Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, aya matora agiye gukurikira andi yabaye kuwa Mbere akozwe n’Akanama gashinzwe umutekano, aho ku busabe bwa Misiri ibihugu 14 byatoye byamagana ibyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nayo ikifashisha ububasha ntavuguruzwa (droit de veto) yitambika uyu mwanzuro.
Ibi byatumye abanya-Palestine bitabaza Inama rusange ya Loni, aho Amerika idafite ububasha na buke bwo kuba yakwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cy’ibihugu bitemera ko Yeruzalemu yagirwa Umurwa Mukuru wa Israel.
Tariki ya 6 Ukuboza 2017, nibwo Trump yatangaje ko Amerika yemeye Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel, ndetse ko ariho iteganya kuzimurira ambasade, ibintu bitigeze bishimisha na gato ibihugu byo mu karere byiganjemo iby’Abayisilamu.



















TANGA IGITEKEREZO