Ibi Rubio yabitangaje ubwo yari i Paris, nyuma y’inama yahuje abahagarariye ibihugu by’u Burayi, Amerika na Ukraine, yari igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu biganiro birebana no guhagarika intambara yo muri Ukraine.
Rubio yasobanuye ko nyuma y’indi nama izahuriza Amerika n’u Burayi mu Bwongereza mu cyumweru gitaha, ari bwo igihugu cye kizamenya niba kizakomeza cyangwa kigahagarika ibi biganiro.
Yagize ati "Ubu tugeze aho dukeneye gufata umwanzuro niba ibi bishoboka cyangwa bidashoboka. Kubera ko niba bidashoboka, ndatekereza ko tuzabivamo."
Yakomeje ati “Iyi ntabwo ari intambara yacu, dufite ibindi bintu byinshi kandi by’ingenzi byo kwitaho, ni yo mpamvu dushaka gufata umwanzuro mu minsi mike.”
Amerika iteguje ko ishobora guhagarika ibi biganiro mu gihe ishaka kugirana na Ukraine amasezerano yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro, kugira ngo ibungabunge umutekano w’iki gihugu kimaze imyaka itatu gihanganye n’u Burusiya.
Minisitiri w’Ubukungu wa Ukraine, Yuliia Svyrydenko, kuri uyu wa 18 Mata 2025 yavuze ko ibihugu byombi byamaze gushyira umukono ku mbanzirizamasezerano.
Intambara yo muri Ukraine yabaye agatereranzamba kuko ibihugu byinshi byagerageje kuyihagarika kuva muri Gashyantare 2022 ariko nta musaruro byari byatanga.
Ubwo Donald Trump yiyamamazaga, yakunze kuvuga ko najya ku butegetsi, azahagarika iyi ntambara mu masaha 24, gusa nyuma yagaragaje ko ibyo bitagishobotse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!