00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ishobora guhagarika ibyo guhuza Ukraine n’u Burusiya

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 18 April 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye gishobora guhagarika ibiganiro byo guhuza Ukraine n’u Burusiya mu gihe cya vuba.

Ibi Rubio yabitangaje ubwo yari i Paris, nyuma y’inama yahuje abahagarariye ibihugu by’u Burayi, Amerika na Ukraine, yari igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu biganiro birebana no guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Rubio yasobanuye ko nyuma y’indi nama izahuriza Amerika n’u Burayi mu Bwongereza mu cyumweru gitaha, ari bwo igihugu cye kizamenya niba kizakomeza cyangwa kigahagarika ibi biganiro.

Yagize ati "Ubu tugeze aho dukeneye gufata umwanzuro niba ibi bishoboka cyangwa bidashoboka. Kubera ko niba bidashoboka, ndatekereza ko tuzabivamo."

Yakomeje ati “Iyi ntabwo ari intambara yacu, dufite ibindi bintu byinshi kandi by’ingenzi byo kwitaho, ni yo mpamvu dushaka gufata umwanzuro mu minsi mike.”

Amerika iteguje ko ishobora guhagarika ibi biganiro mu gihe ishaka kugirana na Ukraine amasezerano yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro, kugira ngo ibungabunge umutekano w’iki gihugu kimaze imyaka itatu gihanganye n’u Burusiya.

Minisitiri w’Ubukungu wa Ukraine, Yuliia Svyrydenko, kuri uyu wa 18 Mata 2025 yavuze ko ibihugu byombi byamaze gushyira umukono ku mbanzirizamasezerano.

Intambara yo muri Ukraine yabaye agatereranzamba kuko ibihugu byinshi byagerageje kuyihagarika kuva muri Gashyantare 2022 ariko nta musaruro byari byatanga.

Ubwo Donald Trump yiyamamazaga, yakunze kuvuga ko najya ku butegetsi, azahagarika iyi ntambara mu masaha 24, gusa nyuma yagaragaje ko ibyo bitagishobotse.

Minisitiri Rubio yatangaje ko mu cyumweru gitaha ari bwo Amerika izamenya niba izakomeza ibi biganiro cyangwa ikabihagarika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .