Leta ya New York ni imwe mu zibasiwe n’urubura rwinshi kuko urwahaguye ni rwo rwinshi rwibasiye iyi Leta iherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba ya Amerika mu myaka ine ishize.
Ku wa 27 Ukuboza 2025, Guverineri wa Leta ya New York, Kathy Hochul, yatangaje ko muri iyi Leta hashyizweho ibihe bidasanzwe kubera uburyo urubura rwabaye rwinshi cyane.
Ibi byatumye ingendo z’indege zirenga 700 zo muri iyi Leta zihagarikwa mu gihe mu gihugu hose cya Amerika izahagaritswe zirenga 3000 kubera urubura rwinshi.
Ikigo FlightAware gikusanya kikanakurikirana amakuru ajyanye n’ingendo zo mu kirere cyatangaje ko ingendo z’indege zirenga ibihumbi 14400 z’imbere mu gihugu zirimo izasubitswe n’izimuriwe igihe.
Reuters yanditse ko ingendo z’indege mpuzamahanga 2100 zirimo izagombaga guhaguruka no kugwa muri Amerika na zo zasubitswe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!