Ibyo byabaye ku wa Gatandatu ku itariki 24 Mutarama 2026 mu Mujyi wa Minneapolis aho uwarashwe yari asanzwe ari umuganga ukora mu Ishami ryita ku barwayi barembye (ICU).
Pretti yari umwe mu bari mu myigaragambyo muri Minneapolis bigaragambyaga ko ku itariki 7 Mutarama 2026 umwe mu bakozi ba ICE na bwo yishe arashe umugore witwa Nicole Good wari ufite abana batatu.
Nyuma y’urupfu rwa Pretti, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kristi Noem, yavuze ko nyakwigendera yari ahabereye imyigaragambyo ngo na we ateza akandi kavuyo ndetse ko yasanganywe imbunda yo mu bwoko bwa pistol n’amasasu.
France 24 yatangaje ko ubutegetsi bwa Amerika bwo bwasobanuye ko nyakwigendera yarashwe kuko yari agerageje kurwanya abakozi ba ICE ndetse ngo yanasanganwe imbunda n’amasasu ariko ngo ibyo binyuranye n’amashusho agaragaza icyo gikorwa.
Ayo mashusho yerekana Pretti ari kugerageza gufata amashusho y’abakozi ba ICE ubwo hari umugore uri mu bigaragambyaga bakururaga bamuteye imyuka iryana mu maso ndetse Pretti agerageza no kwegera aho uwo mugore bamukururaga ngo amutabare.
Bahise bamutera imyuka iryana mu maso ndetse abakozi ba ICE bamukurura ku ruhande ariko agerageza kwirwanaho ari nabwo bahise bamurasa amasasu menshi arapfa.
Urwo rupfu rwabaye nk’urwongeye umunyu mu gisebe ku bigaragambyaga mu Mujyi wa Minneapolis.
Nyuma y’urwo rupfu, Guverineri wa Leta ya Minnesota, Tim Walz, yavuze ko ababajwe narwo kandi ko Guverinoma ya Amerika idashobora kwizerwa mu gukora iperereza ahubwo ubuyobozi bw’iyo Leta ari bwo bugomba kuryikorera.
Kurwanya abimukira muri Amerika by’umwihariko ku ngoma ya Perezida Donald Trump hari ababinenga bavuga ko hashyizwemo imbaraga z’umurengera bigahutaza uburenganzira bwa bamwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!