00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ihangayikishijwe n’umubano mwiza w’u Burusiya na Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 February 2024 saa 05:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buhangayikishijwe n’umubano ukomeje gukura hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru, bikaba bikekwa ko ibi bihugu byombi byaba bishaka gufatanya gushoza intambara kuri Koreya y’Epfo isanzwe ari inshuti ya Amerika.

CNN yanditse ko izi mpungenge ziri kwiyongera cyane kuva mu kwezi gushize ubwo Koreya ya Ruguru yafataga umwanzuro uhutiyeho wo gusenya ikibumbano cy’amateka ibi bihugu byombi byari bihuriyeho nk’ikimenyetso cy’uko byashoboraga kongera kwiyunga bikaba igihugu kimwe.

Icyo kibumbano gisenywa, Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yavuze ko ukwiyunga kw’ibi bihugu byombi kutagishobotse ndetse ahubwo ko Koreya y’Epfo ayifata nk’umwanzi we wa mbere.

Ibi byiyongeraho kuba mu byumweru bishize mu ntambara yo muri Ukraine u Burusiya bwaragiye bukoresha missile zo muri Koreya ya Ruguru.

Muri Mutarama uyu mwaka kandi, abadipolomate b’ibihugu byombi bahuriye i Moscow mu Burusiya baraganira, ndetse binavugwa ko ibyo biganiro bizakurikirwa n’uruzinduko Perezida Vladimir Putin azagirira muri Koreya ya Ruguru.

Uruhande rwa Amerika rugaragaza Koreya ya Ruguru yihuje n’u Burusiya byatiza umurindi cyane gahunda ya Koreya ya Ruguru yo kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi ihora ihangayikishije inzego zinyuranye.

Umuyobozi ukomeye muri Amerika wavuganye n’itanganzamakuru yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’igerageza ry’intwaro riheruka. Duhangayikishijwe cyane n’umubano ugenda uba mwiza hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru kandi bisobanuye ubushake bwa Kim Jong Un”.

Umubano mwiza wa Koreya ya Ruguru n’u Burusiya wahombya Amerika mu buryo bwinshi harimo kuba ibihano by’ubukungu yafatiye Koreya ya Ruguru byaba bisa n’ibitaye agaciro, gutiza umurindi ikorwa n’icuruzwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi bya Koreya ya Ruguru n’ibindi bitandukanye.

Gusa nubwo bimeze gutya abasesenguzi muri Amerika bagaragaza ko nta kimeneyetso na kimwe kigaragaza ko Koreya ya Ruguru yaba iri gutegura ibitero kuri Koreya y’Epfo cyangwa ubundi bushotoranyi uretse gusa gushaka amaboko n’u Burusiya.

Amerika ihangayikiye umubano wa Koreya ya Ruguru n'u Burusiya ugenda ukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages