Anthony Darrell Hines w’imyaka 66, Jeremy Williams w’imyaka 41 na Carlos Cuesta-Rodriguez w’imyaka 71, bafungiwe muri Leta za Tennessee, Alabama na Oklahoma, ni bo bateganyijwe kwicwa.
Mu 2025, abantu bishwe hakurikijwe iki gihano bari barenze inshuro enye abishwe mu 2021.
Ni icyemezo gishyigikiwe cyane na Perezida Donald Trump wamaze igihe ari umwe mu bashyigikira cyane igihano cy’urupfu, avuga ko ari “igikoresho cy’ingenzi mu gukumira no guhana abakora ibyaha bikomeye cyane n’ibikorwa by’urugomo bihitana Abanyamerika.”
Mu 2020, muri manda ye ya mbere, yahagaritse icyemezo cyari kimaze hafi imyaka 20 cyo kudashyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku rwego rw’igihugu, ategeka ko abantu 13 bicwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Icyo cyemezo cyo kutica cyongeye gusubizwaho ku butegetsi bwa Joe Biden, ariko ku munsi wa mbere wa manda ya kabiri ya Trump mu 2025, yashyize umukono ku iteka ryasubizagaho igihano cy’urupfu. Gusa kuva icyo gihe nta muntu n’umwe uricwa ku rwego rw’igihugu.
Mu 2025, abantu 47 bishwe muri leta 11, umubare wazamutse cyane ugereranyije n’abantu 25 bishwe mu 2024.
Gusa hafi 40% by’abo bishwe bari muri leta ya Florida, bituma iba iyagize uruhare runini mu izamuka ry’umubare w’abantu bahabwa igihano cy’urupfu muri Amerika.
Mu mezi arenga atandatu ya 2026, abantu 12 muri 19 bari bamaze kwicwa bari abo muri Florida. Impuguke zivuga ko ibyo biterwa ahanini na Guverineri wa Leta ya Florida wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, Ron DeSantis.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikusanya amakuru y’abahawe igihano cyo kwicwa, Death Penalty Information Center, DPI, Robin Maher, yagize ati “Ni we mpamvu ituma tubona umubare w’abantu bicwa uri ku rwego rwo hejuru cyane. Ni we mpamvu Florida itandukanye cyane n’izindi leta zigize Amerika.”
DeSantis yagize uruhare mu mpinduka z’amategeko zorohereza ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu.
Yakomeje gushyigikira igihano cy’urupfu avuga ko ari “uburyo bukomeye bwo gukumira ibyaha” ndetse “n’igihano gikwiye ku banyabyaha bakoze ibyaha bikomeye kurusha abandi.”
Kubera ko leta zigize Amerika zifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha no gutegeka igihano cy’urupfu, ububasha bwinshi buri mu maboko ya ba guverineri.
Florida iri mu mwanya wihariye kuko guverineri wayo afite ububasha bwihariye bwo gushyira umukono ku nyandiko yemeza ko imfungwa itagifite ubundi buryo bwo kujurira icyo gihano ndetse nta bugenzuzi inkiko zikora.
Leta ya Pennsylvania na yo ifite uburyo busa n’ubwo, ariko nta muntu irakatira iki gihano kuva mu 1999.
Amerika ni kimwe mu bihugu bike byo mu Burengerazuba bw’Isi bigifite igihano cy’urupfu, mu gihe cyagiye gikurwaho cyane mu Burayi ndetse kikaba kigenda kigabanuka no muri Afurika.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, leta 27 muri 50 ziracyemera igihano cy’urupfu mu mategeko yazo. Muri izo, enye ari zo California, Ohio, Oregon na Pennsylvania, zahagaritse ishyirwa mu bikorwa ryacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!