Le Point yanditse ko abahanga mu by’isanzure biteguye kujya muri ubu butumwa ari bane. Artemis II igiye koherezwa mu kirere nyuma y’imyaka irenga 50 Amerika yohereje icyogajuru cya Apollo 17 yoherejwe mu 1972.
Biteganyijwe ko Artemis II ihaguruka ku kigo kijyanye n’iby’isanzure cya Kennedy Space Center muri Leta ya Florida 00:24 ku isaha y’i Kigali.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ari intsinzi ikomeye kandi biteguye kugeza umuntu kure mu isanzure kurusha aho abanda bose bageze.
Ati “Muri iri joro, saa 6:24 EST, [00:24 i Kigali] bwa mbere mu myaka irenga 50, Amerika irasubira ku kwezi. Artemis II, kimwe mu byogajuru bikomeye byabayeho kirohereza abahanga mu by’isanzure bacu kure cyane mu isanzure kurusha aho undi muntu yigeze kugera. Turatsinda mu isanzure, ku Isi, n’ahandi hose; mu bukungu, mu gisirikare…”
Mu bahanga mu by’isanzure bahaguruka muri Artemis II harimo Abanyamerika batatu n’umunya-Canada umwe.
Artemis ni gahunda ngari ya NASA igamije kongera kugerageza gusubiza umuntu ku Kwezi. Mu butumwa bwa Artemis II nibwo bwa mbere umuntu ateganyijwe kongera kugera hafi y’Ukwezi.
Gahunda NASA yari ifite yari iyo kubaka sitasiyo y’ibyogajuru izenguruka Ukwezi. Ubu NASA irakoresha ibikoresho byari byaragenewe uyu munshinga, mu kubaka icyicaro ku Kwezi kizatwara miliyari 20$.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gutanguranwa n’u Bushinwa gusubiza abahanga mu byogajuru ku Kwezi kuko bubiteganya mu 2030.
Uyu mushinga uzashirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu, aho mu cya mbere hazemezwa uburyo bwizewe bwo kugera ku butaka bw’Ukwezi no kuhakorera igerageza, ibi bikorwa bikaba bigomba guhita bitangira.
Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’ibikorwa byo gutangiza imikorere ku cyicaro gishya cya NASA ku Kwezi, bikazatangira gukorwa mu 2029.
Icyiciro cya gatatu giteganyijwe gutangira mu 2032, kizaba kigizwe n’ibikorwa byo kuhohereza abakozi barimo n’abazahaguma by’igihe kirekire.
Kubera izi mpinduka zitunguranye, abafatanyabikorwa mpuzamahanga nk’u Buyapani, Canada, ndetse n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure [European Space Agency] ntibazi neza uko bazatanga umusanzu wabo, nubwo NASA yizeye guhuza ibikoresho byabo kugira ngo bikoreshwe muri uyu mushinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!