Nubwo atasobanuye byinshi, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinja EU kutubahiriza ibyo impande zombi zemeranyije mu bijyanye n’ubucuruzi.
Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social yagize ati “Nejejwe no gutangaza ko mu cyumweru gitaha nzongera imisoro yakwa ku modoka n’amakamyo bituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Komisiyo ya EU na yo idatinze yasubije iti “Tuzakomeza gukora ku buryo burinda inyungu za EU.”
Iyi komisiyo yatangaje ko ikomeye ku byo yiyemeje ariko ishaka kumenya ikijya mbere ku bijyanye n’ibyemezo bishya bya Amerika.
Kongera imisoro ku modoka ni ukuzahaza abo muri EU kuko iki gice kiri mu bya mbere bihetse ubukungu bw’u Burayi.
Impamvu ni uko nko mu 2024 u Burayi bwakoze ibinyabiziga miliyoni 17,2. Muri uwo mwaka bwohereje muri Amerika imodoka zirenga ibihumbi 757 zari zifite agaciro ka miliyari 44$.
Iki cyemezo kije nyuma y’igihe kitageze ku mwaka EU na Amerika byemeranyije ku masezerano y’uko ibicuruzwa bya EU bitagomba gucibwa imisoro irenze 15%, hakurwaho imisoro ya 30% Trump yari yahize guca ibicurizwa byaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!