00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye gusaba bamwe mu bashaka visa ingwate igera ku 20.000$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2026 saa 01:10
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gushimangira gahunda yo gusaba bamwe mu bashaka visa kubanza gutanga ingwate y’amafaranga igera ku bihumbi 20$, nyuma y’igeragezwa ryari ryatangiye mu 2025.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika rigaragaza ko iyi gahunda izareba abaturage b’ibihugu 50, birimo 30 byo muri Afurika. Izatangira gukurikizwa ku wa 3 Kanama 2026, ubwo amabwiriza ayigenga azaba amaze gutangazwa.

Iyi gahunda ireba abasaba visa zo mu byiciro bya B1 na B2. Visa ya B1 ihabwa abajya muri Amerika mu bikorwa by’ubucuruzi, mu gihe B2 igenewe abajya mu bukerarugendo, gusura imiryango cyangwa izindi ngendo z’igihe gito.

Umukozi wa ambasade cyangwa ushinzwe visa azajya agena niba usaba visa agomba gutanga ingwate n’amafaranga asabwa, hashingiwe ku gihugu akomokamo n’isuzuma ry’ubusabe bwe. Ingwate ishobora kugera ku bihumbi 20$.

Mu gihe gahunda yageragezwaga, abasaba visa bashoboraga gusabwa gutanga 5.000$, 10.000$ cyangwa 15.000$. Amabwiriza mashya yakuyeho icyiciro cya 5.000$, anazamura amafaranga menshi ashobora gusabwa, ava ku bihumbi 15$ agera ku bihumbi 20$.

Guverinoma ya Perezida Donald Trump ivuga ko iyi gahunda izafasha gukumira abantu binjira muri Amerika bakarenza igihe bemerewe kumarayo. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko amakuru yakusanyijwe mu igeragezwa rya 2025 yagaragaje ko ingwate ishobora gufasha mu gutuma abafite visa bubahiriza amategeko.

Mu bihugu 50 birebwa n’iyi gahunda, 30 ni ibyo muri Afurika. Ni Algeria, Angola, Benin, Botswana, u Burundi, Cabo Verde, Repubulika ya Centrafrique, Côte d’Ivoire, Djibouti, Ethiopia, Gabon, Gambia, Guinea, Guinea-Bissau, Lesotho, Malawi, Mauritania, Ibirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Nigeria, São Tomé and Príncipe, Senegal, Seychelles, Tanzania, Togo, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe. U Rwanda ntiruri kuri uru rutonde.

Ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Amerika bikomeje gukaza ingamba mu gukumira abajya muri Amerika ntibasubire mu bihugu byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages