Niramuka ishyizwe mu bikorwa, iyi gahunda yaba ari yo nini kurusha izindi zose zo gukuraho viza nyinshi icyarimwe mu mateka ya Amerika.
Amakuru yashyizwe hanze na The Associated Press, ashingiye ku nyandiko zo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika n’abayobozi babiri bo muri icyo gihugu, avuga ko iki cyemezo gishobora gutangazwa mu byumweru biri imbere.
Izo viza ziteganyijwe gukurwaho ni izatanzwe hagati ya 2016 na 2026 ku bantu binjiye muri Amerika bavuga ko bagiye mu rugendo rw’igihe gito ariko nyuma bagatanga ubusabe bwo guhabwa ubuhungiro kugira ngo bagume muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tommy Pigott, yavuze ko bari gukorana na Minisiteri y’Umutekano mu kumenya no gukuraho izo viza.
Ati “Turimo gukorana na DHS kugira ngo tumenye kandi dukureho viza z’abanyamahanga binjiye muri Amerika bavuga ko ari abashyitsi b’igihe gito, ariko nyuma bagatanga ubusabe bwo kuguma muri iki gihugu burundu.”
Yirinze gutangaza umubare nyawo w’abazagerwaho n’iki cyemezo, avuga ko umubare ushobora guhinduka bitewe n’uko gahunda izagenda ishyirwa mu bikorwa.
Abayobozi bavuze ko gukuraho izi viza bitazahita bisobanura ko abo bantu bahita birukanwa muri Amerika. Abafite dosiye z’ubuhungiro zigitegereje gusuzumwa bashobora gukomeza inzira zabo, ariko bakabura uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’abinjiriye kuri viza z’ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo.
Kuva Trump yatangira manda ye ya kabiri, ubuyobozi bwe bwakajije ingamba zigamije kugenzura abifuza kujya muri Amerika.
Muri izo ngamba harimo gusaba abasaba viza gutanga amakuru arambuye ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, gusaba bamwe gutanga ingwate ihenze mu gihe basaba viza, ndetse no guhagarika gutanga viza ku baturage b’ibihugu bimwe na bimwe.
Christopher Landau, Umunyamananga wa Leta Wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, aherutse kunenga abantu bakoresha viza z’ubukerarugendo cyangwa iz’ubucuruzi nk’inzira yo kwinjira muri Amerika hanyuma bagasaba ubuhungiro.
Yanditse kuri X ati “Abantu muri Amerika ndetse no ku isi yose barambiwe uburyo abantu basaba ubuhungiro mu buryo bw’amanyanga. Ubuhungiro ntibugomba kuba icyuho cyo kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka.”
Viza ya B1 ikoreshwa cyane mu ngendo z’ubucuruzi, mu gihe B2 ikoreshwa mu bukerarugendo, gusura imiryango cyangwa kwivuza.
Abasaba izi viza muri iki gihe basabwa kwemeza ko batazasaba ubuhungiro muri Amerika ndetse no kugaragaza ko bafite umugambi wo gusubira mu bihugu byabo.
Mu mezi 18 ashize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko yamaze gukuraho viza zigera ku bihumbi 175 ku bantu bahamijwe ibyaha cyangwa bakekwaho ibyaha birimo gutwara imodoka basinze, ubujura n’ibindi byaha bikomeye, ndetse no ku bantu bagaragaje ibitekerezo binenga politiki za Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’Uburasirazuba bwo Hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!