Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Tommy Pigott, yasobanuye ko ibi bitavuze ko pasiporo zose zizagaragaramo ifoto ya Trump, ariko umubare w’izateganyirijwe iki gikorwa nturamenyekana.
Pigott yagize ati "Mu gihe Amerika yizihiza isabukuru y’imyaka 250 muri Nyakanga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri kwitegura gusohoza umubare muto wa pasiporo zahariwe ibi bihe."
Yasobanuye ko nubwo iyi foto izashyirwa muri pasiporo y’isabukuru, umutekano w’aka gatabo uzakomeza kuba ntayegayezwa ku buryo nta bashobora kuyigana.
Amerika iteganya gutangira gutanga izi pasiporo muri Kamena 2026. Nk’izisanzwe, zizatakaza agaciro nyuma y’imyaka 10.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!