00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye guhagarika visa ibihumbi 200 z’abanyamahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2026 saa 12:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri gutegura guhagarika visa z’ubucuruzi n’iz’ubukerarugendo zigera ku bihumbi 200 z’abanyamahanga basabye cyangwa bari gushaka ubuhungiro muri icyo gihugu.

Iki gikorwa kizaba ari cyo gihagarika visa nyinshi kurusha ibindi byabaye mu mateka ya Amerika.

Associated Press (AP) yatangaje ko iki cyemezo kizareba cyane cyane abafite visa zo mu bwoko bwa B1 na B2 zatanzwe hagati ya 2016 na 2026, ariko bakaba barasabye ubuhungiro cyangwa bakaba bari kubushaka muri Amerika. Iki gikorwa kizakorwa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (Department of Homeland Security).

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tommy Pigott, yavuze ko bari gukorana n’urwo rwego mu kumenya no guhagarika visa z’abanyamahanga binjiye muri Amerika bavuga ko bagiye kuhamara igihe gito, ariko nyuma bagasaba ubuhungiro kugira ngo bahagume burundu.

Nubwo abategetsi bavuze ko guhagarika izi visa bitavuze ko abo bantu bahita birukanwa muri Amerika, abenshi bafite dosiye z’ubuhungiro zitararangira bashobora guhindurirwa icyiciro babarizwamo kandi bambuwe visa z’abakora ubucuruzi cyangwa abasuye igihugu.

Kuva Perezida Trump yatangira manda ye ya kabiri, ubuyobozi bwe bwakajije amabwiriza agenga abashaka visa, harimo gusaba amakuru menshi ku mbuga nkoranyambaga, gushyiraho amafaranga menshi y’ingwate yo gusaba visa, ndetse no guhagarika gutanga visa ku baturage b’ibihugu bimwe na bimwe.

Abayobozi bavuze ko mu mezi 18 ashize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahagaritse visa zigera ku bihumbi 175 z’abantu bashinjwaga cyangwa bahamwe n’ibyaha bitandukanye, ndetse n’abagaragaje kutavuga rumwe na politiki ya Amerika.

Visa ya B1 ikoreshwa cyane mu ngendo z’ubucuruzi, mu gihe B2 ikoreshwa mu bukerarugendo, gusura imiryango cyangwa kwivuza.

Ubutegetsi bwa Trump bwemeje ko bugiye guhagarika visa za bamwe mu baturage binjiye mu gihugu babeshya ko batazahatinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages