Trump yabwiye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ubwo bahuriraga mu nama ya OTAN yabereye i Ankara muri Turikiya ku wa Gatatu.

Ati “Tugiye kubaha uruhushya rwo gukora Patriot. Ntekereza ko bashobora guhita bazikora vuba nitubasobanurira uko bikorwa.”

Yavuze ko atarabimenyesha ibigo bikora izi ntwaro byo muri Amerika, birimo Lockheed Martin na RTX Corporation ariko ko “bizagenda neza.”

Patriot ni intwaro zifashishwa kurinda ikirere zikoresheje ubushobozi bwo kumenya no gushwanyaguza missile zigenda mu kirere, zikaba zibarwa mu nziza kurusha izindi ku Isi ndetse ni na zimwe mu zihenze cyane. Batiri imwe ya Patriot, irimo missile, igura hafi miliyari imwe y’Amadolari.

Izi ntwaro kandi zisaba igihe kirekire kugira ngo zikorwe, kuko hakorwa missile 600 gusa buri mwaka nk’uko Minisiteri y’Intambara ya Amerika ibitangaza.

Amerika ntishaka gutanga nyinshi muri izi missile kuko yakoresheje hafi kimwe cya kabiri cy’ububiko bwazo mu ntambara yagiranye na Iran muri uyu mwaka, nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi mu by’umutekano, Center for Strategic and International Studies (CSIS), kibitangaza.

Trump yakomeje ati “Dufite Patriot, ariko ntabwo dufite nyinshi. Natwe turazikeneye.”

Nubwo yavuze ibi, Ukraine yo ikeneye izi ntwaro mu buryo bwihutirwa. Mu mezi aheruka, Moscow yongereye ibitero ikoresha missile ziremereye muri Ukraine, aho mu cyumweru gishize gusa hapfuye abantu benshi muri Kyiv.

Mu mpera za Gicurasi, Zelenskyy yari yemeje ko Ukraine yasabye Amerika kuyemerera gukora Patriot ikoresheje uruhushya rwayo.

Amerika igiye guha Ukraine uruhushya rwo gukora missile za patriot
Amerika igiye guha Ukraine uruhushya rwo gukora missile za patriot