Icyakora iki gisirikare cyavuze ko impamvu yo gutegura aka karasisi ubusanzwe katamenyerewe muri Amerika, biri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 iki gisirikare kimaze gishinzwe, gusa bikaba bizahurirana n’itariki y’amavuko ya Trump.
Byitezwe ko abasirikare 6.600 bazitabira aka karasisi, imodoka za gisirikare 50 nazo zigakoreshwa mu gihe indege za gisirikare 50 nazo zizakoreshwa, uretse ko igisirikare cyavuze ko kiri kureba uburyo aka karasisi kagirwa kanini kurushaho.
Trump yakunze kugaragaza ko akunda akarasisi, gusa inshuro nyinshi muri manda ye ya mbere, yakunze kuzitirwa n’ibirimo ikiguzi, kuko mu 2017 yatanze iki gitekerezo, kigaterwa utwatsi kuko hari bukoreshwe miliyoni 100$.
Meya w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, uzaberamo aka karasisi, yavuze ko nyuma y’akarasisi hazakenerwa amafaranga yo gusana imihanda izaba yangijwe n’ibifaru bizakoreshwa muri icyo gikorwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!