00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Igisirikare kiri gutegura akarasisi kazaba ku isabukuru ya Trump

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 May 2025 saa 04:49
Yasuwe :

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko kiri gutegura akarasisi kazaba ku itariki ya 14 Kamena, aho uzaba ari n’umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Perezida Donald Trump, uzaba wizihiza isabukuru y’imyaka 79.

Icyakora iki gisirikare cyavuze ko impamvu yo gutegura aka karasisi ubusanzwe katamenyerewe muri Amerika, biri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 iki gisirikare kimaze gishinzwe, gusa bikaba bizahurirana n’itariki y’amavuko ya Trump.

Byitezwe ko abasirikare 6.600 bazitabira aka karasisi, imodoka za gisirikare 50 nazo zigakoreshwa mu gihe indege za gisirikare 50 nazo zizakoreshwa, uretse ko igisirikare cyavuze ko kiri kureba uburyo aka karasisi kagirwa kanini kurushaho.

Trump yakunze kugaragaza ko akunda akarasisi, gusa inshuro nyinshi muri manda ye ya mbere, yakunze kuzitirwa n’ibirimo ikiguzi, kuko mu 2017 yatanze iki gitekerezo, kigaterwa utwatsi kuko hari bukoreshwe miliyoni 100$.

Meya w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, uzaberamo aka karasisi, yavuze ko nyuma y’akarasisi hazakenerwa amafaranga yo gusana imihanda izaba yangijwe n’ibifaru bizakoreshwa muri icyo gikorwa.

Igisirikare kiri gutegura akarasisi kazaba ku isabukuru ya Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .