00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ifite ubwoba ko Abanyamerika banduye Ebola

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 May 2026 saa 09:22
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ubwoba ko bamwe mu Banyamerika bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuba baranduye icyorezo cya Ebola cyagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 17 Gicurasi, Umuyobozi mu kigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) ushinzwe gukurikirana ubwandu bwa Ebola, Dr. Satish K. Pillai, yabajijwe niba hari Abanyamerika banduye ariko yirinze kubivugaho byeruye.

Umunyamakuru wa STAT News ushinzwe gukurikirana amakuru y’indwara zandura, Hellen Branswell, yabwiye Dr. Pillai ko bivugwa ko hari Abanyamerika bashobora kuba baranduye, amubaza niba bashobora gucyurwa, bakajyanwa aho bakurikiranwa byoroshye.

Dr. Pillai yamusubije ati "CDC n’ibiro byayo muri kiriya gihugu biri gukorana n’abafatanyabikorwa b’inzego mpuzamahanga na Ambasade kugira ngo dukurikirane ikibazo cyose n’ibikenewe. Ni ikibazo gihinduka cyane, bityo icyo navuga aka kanya ni uko tuzakomeza kugikurikirana."

Mike Stobbe wa Associated Press yasubiyemo ikibazo cya Hellen, abwira Dr. Pillai ko abanyamakuru bagikeneyeho umucyo, ati “Ndabizi ko iyi Leta iba ishaka ko ibintu bijya mu mucyo. None wasubiza iki kibazo nta guca ku ruhande?”

Dr. Pillai yamusubije ati “Rero navuga ko tutaganira cyangwa ngo tuvuge ku makuru bwite y’abantu. Leta ya Amerika niba ifite andi makuru igomba kubasangiza, tuzakomeza kuyabasangiza.”

Mbere y’iki kiganiro, CDC yari yatangaje ko iri gufasha abafatanyabikorwa bari gukorana kugira ngo “bacyure umubare muto w’Abanyamerika bagizweho ingaruka zitaziguye n’iki cyorezo.”

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje abo Abanyamerika barimo umuryango ukorera umuryango udaharanira inyungu wakoreraga muri Ituri.

Ku wa 17 Gicurasi 2026, STAT News yatangaje ko abayobozi batashatse ko amazina yabo amenyekana bagihamirije ko Amerika ikeka ko hari Abanyamerika bashobora kuba baranduye kandi ko iri gushaka uko yabavana muri RDC.

Muri abo Banyamerika harimo umwe wagaragaje ibimenyetso bya Ebola, bityo ko uwo muntu akeneye gukurwa muri RDC bwangu kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Amerika iri gushakisha uko yajyana aba bantu mu kato gatekanye, bagasuzumwa kugira bimenyekane niba baranduye cyangwa bakiri bazima.

Abagihaye amakuru bakibwiye ko bitaremezwa niba aba Banyamerika bazajyanwa muri Amerika, icyakoze ko hakomeje ibiganiro biganisha ku kubajyana mu kigo cya gisirikare cya Amerika kiri mu Budage.

Umuntu wa mbere wagaragayeho iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yapfuye muri Mata 2026 ariko amakuru yemezwa bitinze, ikaba yaramaze kugera no muri Uganda. Minisiteri y’Ubuzima ya RDC yemeje ko abantu 88 ari bo bamaze gupfa.

Abantu 88 bo muri RDC bamaze kwicwa na Ebola
Dr. Satish K. Pillai yatangaje ko atatanga amakuru y'ubuzima bwite bw'Abanyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages