Trump yabinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025, aho yavuzemo ko Bongino ari umugabo ukunda igihugu cye ndetse akaba yizeye ko azakorana neza na Kash Patel uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa FBI.
Bongino afite imyaka 50 akaba yarabaye Umupolisi muri Leta ya New York ndetse no mu rwego rushinzwe kurinda abayobozi ba Amerika (Secret Service), aho yabaye umurinzi wa ba Perezida babiri barimo George W. Bush na Barack Obama.
Gushyirwaho kwe, ntabwo bisaba kwemezwa na Sena bisobanuye ko FBI izayoborwa n’abagabo babiri batigeze bakora muri uru rwego, ibitari bisanzwe bibaho.
Umuyobozi Wungirije wa FBI, aba afite inshingano zirimo gukurikiranira hafi ibikorwa byose by’uru rwego yaba ibyo munzu no mu mahanga, ubundi akenshi bisaba uba warakoreye uru rwego abifitemo uburambe.
Uyu mugabo wari usanzwe afite ikiganiro cyitwa ‘Dan Bongino Show’ anyuza kuri Facebook ye kikaba gikundwa n’abatari bake ndetse kinakurura ibinyamakuru bikomeye muri iki gihugu.
Ubwo yarari muri iki kiganiro ku wa 21 Gashyantare, yagarutse ku mpinduka ziherutse kuba muri FBI, aho yashimiye Patel uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora FBI.
Yagize ati “Kash Patel yawugiyeho kubera impamvu imwe, yagiyeho kugira ngo yongere akomeze FBI.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!