00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yahumurije abaturage nyuma y’igitero cyagabwe muri New Orleans

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 2 January 2025 saa 12:19
Yasuwe :

Perezida Joe Biden, usigaje iminsi mike akava ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahumurije abaturage nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe muri New Orleans, kigahitana abantu 15 ubwo bari mu birori byo kwishimira umwaka mushya.

Yijeje abaturage ko iperereza riri gukorwa kandi ko bazagezwaho amakuru y’ibizavamo.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ku wa 1 Mutarama 2025, ari i Camp David muri Leta ya Maryland, Biden yavuze ko igihugu cyifatanyije n’abaturage ba New Orleans.

Yagize ati “Ni icyaha giteye isoni. Ndababaye kandi nifatanyije namwe. Tuzakomeza kubaba hafi muri iki gihe cy’akababaro.”

Perezida Biden yashimangiye ko New Orleans ari umujyi ukundwa cyane ku Isi kubera amateka; umuco n’abaturage bawo b’imitima ikomeye, yongeraho ko bazakomeza kuguma gutyo uko byagenda kose.

Ati “N’ubwo iki gitero cyakomerekeje uyu mujyi, umwuka w’ubutwari wa New Orleans ntuzigera utsindwa. Uzahora wigaragaza mu bwiza bwayo.”

Mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki gitero, Biden yatangaje ko yafashe ingamba zihutirwa zo gukomeza gucunga umutekano.

Yagize ati “Nashyizeho itsinda rihuriweho rishinzwe gufasha inzego zose, haba ku rwego rw’igihugu, urwa leta ndetse n’urw’uturere, kugira ngo hamenyekane icyateye iki gitero kandi hanirindwe ibindi bishobora gukurikiraho.”

Yijeje abaturage ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo New Orleans ikomeze gucungirwa umutekano mu buryo buhamye.

Biden kandi yagarutse ku kindi gitero cyabereye i Las Vegas, aho imodoka yo mu bwoko bwa Tesla Cybertruck yaturikiye kuri Trump International Hotel, avuga ko hari gukorwa iperereza ngo barebe ko bitaba ari icy’iterabwoba.

Biden yahumurije abaturage bo mu Mujyi wa New Orleans nyuma y'igitero cyahagabwe kigahitana abantu 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .