00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abarenga ibihumbi 670 babuze amashanyarazi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 January 2026 saa 04:18
Yasuwe :

Kugeza kuri uyu wa 25 Mutarama 2026 ku manywa, ingaruka zatewe n’urubura rwinshi, ubukonje n’umuyaga byibasiye Amerika by’umwihariko muri Leta 12 zari zageze ku barenga ibihumbi 670 babuze amashanyarazi ndetse n’ingendo z’indege zirenga 15.000 zirasubikwa.

Icyo kiza cyibasiye Amerika mu bice byinshi byaho ariko by’umwihariko mu Majyepfo no mu Burasirazuba ndetse byakajije umurego ku itariki 24 Mutarama 2026.

CNN yatangaje ko kuri iki Cyumweru ingendo z’indege zose hamwe zirenga 15.000, harimo izirenga 4.000 zahagaritswe ku wa Gatandatu, izirenga 9.900 zahagaritswe ku Cyumweru n’izindi 1.800 zari ziteganyijwe ejo ku itariki 26 Mutarama 2026.

Muri rusange ahibasiwe cyane ni mu Majyepfo n’Uburazirazuba bwa Amerika muri Leta 12, ariko ibura ry’amashanyarazi ryazonze cyane Leta enye ari zo Louisiana, Mississippi, Texas na Tennessee aho abarenga ibihumbi 670 bari mu kizima.

Perezida Trump yavuze ko icyo kiza cy’ubukonje bukabije cyihariye mu mateka y’icyo gihugu ariko yizeza abaturage be gukomeza kugikurikirana ndetse aca iteka rigena inkunga yo ku rwego rw’igihugu yo gutabara abahuye n’ibiza birebana n’ubushobozi bwa za Leta.

Ati “Turakomeza gukurikirana iby’iki kiza kandi turakomeza guhanahana amakuru muri Leta zose muri iki gihe cy’ubukonje bukabije. Mukomeze kwitwararika kandi mushake uko mwishyushya.”

Abayobozi kandi basabye abaturage kwitegura babika ibiryo bihagije, amazi n’ibikomoka kuri peteroli bakenera kugira ngo babashe kuguma mu rugo kuko ingaruka z’ubukonje bukabije zishobora kwiyongera.

Ababuze umuriro bitewe n’ubukonje bukabije bageze ku bihumbi 670

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages