00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abarenga ibihumbi 200 babuze umuriro w’amashanyarazi naho ingendo z’indege ibihumbi zirahagarikwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 January 2026 saa 11:06
Yasuwe :

Urubura rwinshi, ubukonje n’umuyaga byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bituma muri leta 12 bamwe mu bahatuye babura amashanyarazi n’ingendo z’indege zibarirwa mu bihumbi zirahagarikwa.

Ni ikiza cyibasiye Amerika ku itariki 24 Mutarama 2026 mu bice byinshi ariko by’umwihariko mu Majyepfo no mu Burasirazuba.

Reuters yanditse ko ibyo byatumye abantu barenga 217.000 babura umuriro w’amashanyarazi, cyane cyane muri Leta ya Louisiana, Mississippi, Texas na Tennessee.

Kubera icyo kiza byageze mu gitondo cyo kuri iki cyumeru hamwe mu ngo zimwe n’ahakorerwa ubucuruzi umuriro w’amashanyarazi utaragaruka.

Icyo kiza kandi by’umwihariko umuyaga wahungabanyije cyane ubwikorezi bwo mu kirere aho ingendo z’indege zirenga 4.000 zari ziteganyijwe ku wa Gatandatu zahagaritswe.

Izindi ngendo z’indege kandi zirenga 9.400 zari ziteganyijwe uyu munsi ku Cyumweru na zo zarahagaritswe.

Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zirimo nka Delta, JetBlue na United zasabye abagenzi kwihanganira izo mpinduka zo guhagarikwa kw’ingendo ndetse zohereje abakozi ku bibuga by’indege kugira ngo bafashe mu gukuraho urubura rwafashe ku ndege.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko icyo kiza cy’ubukonje bukabije cyihariye mu mateka y’igihugu ndetse aca iteka rigena inkunga yo ku rwego rw’igihugu yo gutabara abahuye n’ibiza.

Iryo teka rireba Leta 12 zirimo South Carolina, Virginia, Tennessee, Georgia, North Carolina, Maryland, Arkansas, Kentucky, Louisiana, Mississippi, Indiana na West Virginia.

Ubukonje bukabije bwahagaritse ingendo z’indege zirenga ibihumbi 13 muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages