Iki gikorwa cyabaye ku wa 15 Kanama 2026 cyateguwe n’umuryango Mahoro Peace Association ku bufatanye na Gatumba Refugee Survivors’ Foundation (GSF) ihuza abarokotse igitero cya Gatumba.
Gifite insanganyamatsiko igira iti "Twibuke, duharanire ubutabera kandi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside."
Abacyitabiriye bateraniye mu cyumba cy’ishuri ryisumbuye rya Upper Arlington, hatangwa ibiganiro birimo icyibandaga ku mbaraga za diaspora muri gahunda yo gusabira ubutabera Abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba.
Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, ni bwo abitwaje intwaro binjiye mu nkambi ya Gatumba yari irimo impunzi z’Abanye-Congo, hicwa Abanyamulenge 166, hakomereka abandi 106.
Uwarokotse iki gitero yagize ati "Abantu bose bamaraga kubica, bakabatwika. Njyewe mpagurutse ngira ngo bandase, bamaze kwica umwana n’umugore wanjye, ndahaguruka kugira ngo banyice ariko ntibanyishe. N’inkovu ntayo ngira."
Undi yagize ati "Ryari ijoro riteye ubwoba. Ndibuka ko ntari nagasinziriye. Nari nkiri maso. Nuko ntangira kumva amasasu. Ubwo twumvaga amasasu, mu Burundi hari ikintu cy’abajura bazaga kwiba inka. Buri gihe ubwo twumvaga amasasu, ni icyo twatekerezaga. Ariko ubwo bakomezaga kurasa, cyari ikintu kidasanzwe."
Yakomeje ati "Byari nk’imvura y’amasasu. Abantu baratabazaga, bahamagara Imana ngo ibatabare. Icyo nibuka ni uko nahagurutse kuri matelas, mfata imyenda yanjye, bamwe bararaga batambaye. Narambaye, mbwira mugenzi wanjye twari mu ihema rimwe, nti ’Yewe, nimwambare, twagabweho igitero’."
Désiré Rusengo uyobora umuryango GSF yagaragaje ko igitero cyagabwe mu nkambi ya Gatumba ari ubwicanyi ndengakamere, kikaba na Jenoside yakorewe Abanyamulenge, bityo ko icyo basaba ari ubutabera.
Yagize ati "Ibyatubayeho mu Gatumba ni ubwicanyi ndengakamere, ni Jenoside yakorewe Abanyamulenge uriya munsi wo ku 13 z’ukwezi kwa Munani. Nta muntu n’umwe wakagombye guhura n’iriya Jenoside cyangwa buriya bwicanyi. Rero nk’abacikacumu, nta kindi twifuza ni ukurenganurwa, ni amahoro."
Rusengo yakomeje ati "Iyo dufashe umwanya kugira ngo twibuke si ubugome, ni igikorwa kuko tugomba guhesha icyubahiro abacu twabuze kandi duharanira ubutabera."
Perezida w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanira Abanyamulenge muri Komini Minembwe, Dr. Freddy Kaniki, yavuze ko igikomeye kiva mu bikorwa byo kwibuka abazize ubwicanyi bwa Gatumba ari ukwiyubaka kw’Abanyamulenge, abibutsa ko ubwoko buzakomera kuko bwiyubatse.
Yagize ati “Kwibuka kuzaturememo kwiyubaka. Ubutabera dusaba impamvu butaratugeraho si uko nta kuri dufite, ni uko tutaragera ku rwego bagomba kutwubaha, babuduhe. Duhaguruke, tube abagabo, ibyo dukeneye tuzabyihesha.”
Dr. Kaniki yabwiye Abanyamulenge ko icyatumye we na bagenzi we bava muri Amerika, bakajya ku rugamba muri RDC ari ukugira ngo batazongera kurira nk’uko byagenze mu nkambi ya Gatumba n’ibihe byakurikiyeho.
Ati “Icyadukuye hano kikatujyana hariya ni ukugira ngo tutazongera kurira nk’uku. Ni ukugira ngo natwe tuzabeho nk’uko abandi babaho, Isi ntikazatwibuke kubera imbabazi kuko ntazo igira. Ni ukugira ngo turemere ahazaza abadukomokaho.”
Umuryango Human Rights Watch wagaragaje ko benshi mu bagabye icyo gitero bari abarwanyi ba FNL-PARIPEHUTU yo mu Burundi. Uwo mutwe wemeye uruhare muri iki gitero.
Nubwo bamwe mu bagabye iki gitero baba mu Burundi, ubutegetsi bw’iki gihugu ntibugaragaza ubushake bwo kubakurikirana mu butabera, ari yo mpamvu Abanyamulenge bibutsa ko bagomba guhanwa.
Amafoto: Ndaje Espoir



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!