Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Nyakanga 2025 ubwo iyi Minisiteri yahaga abakozi 1107 imenyesha (notice) ko basezerewe ku mirimo yabo.
Ikinyamakuru cya CBC news cyatangaje ko abakozi birukanywe biganje mu bakoraga mu nzego zishinzwe impunzi, abinjira n’abasohoka n’ibindi.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko ibi atari ukwirukana abakozi ahubwo ari uko imyanya yabo yakuweho.
Ati “Ntabwo ibi ari kwirukana abantu, iyo ufunze ibiro bivuze ko n’imyanya yabyo ubu utakiyikineye, rero mwumve ko imyanya imwe muri yo iri gukurwaho burundu.”
Aba bakozi baje basanga abandi 1500 biyirukanye ku bushake ubwo leta yabasabaga kwikura ku mirimo ku bushake batarirukanwa.
Trump agitorerwa kuba Perezida, kimwe mu byo yavuze ko agiye kwibandaho ni ukugabanya amafaranga leta ikoresha. Byahereye mu kugabanya umubare w’abakozi ba leta aho bagomba kugabanukaho 18%.
Icyakora mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, iyi ngingo ntivugwaho rumwe kuko bamwe mu bayigize, bavuga ko iri gabanywa ry’abakozi rizahungabanya umutekano wa Amerika, ko gahunda ya Trump yo kugabanya amafaranga leta ikoresha ikwiye kwibanda ku bindi bitari kugira abantu abashomeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!