00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abagabo bihinduje ibitsina bakumiriwe mu marushanwa y’abagore

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 January 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bemeje umushinga w’itegeko rikumira abagabo bihinduje ibitsina mu marushanwa ya siporo y’abagore.

Umushinga w’iri tegeko watowe n’abadepite 218, ryangwa n’abandi 206. Ugiye koherezwa muri Sena kugira ngo na yo iwusuzume.

Abadepite batoye uyu mushinga nyuma y’aho Donald Trump witegura kuyobora Amerika, arahiriye guhagarika ibikorwa by’abagabo bihinduza ibitsina bakajya gukina mu mikino y’abagore, kenshi bakabatsinda byoroshye. Yanavuze ko azarwanya abahindura ibitsina by’abana ababyeyi babo batabigizemo uruhare.

Yagize ati “Nzasinya amateka ashyira iherezo ku guhindura bimwe mu bice bigize imyanya ndangagitsina y’abana.”

Abadepite bo muri Amerika bashyigikiye ko abavukanye igitsina gabo badakwiye kujya marushanwa y'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages