Umushinga w’iri tegeko wateguwe n’umudepite w’Umu-Démocrate, Gregory Meeks, ubwo yabonaga intambara Trump yashoje kuri Iran iri kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Amerika n’imibereho y’Abanyamerika.
Depite Meeks yagaragaje ko Itegeko Nshinga riha Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwo kugenzura ibitagenda neza mu gihugu, kandi ko ari yo isabwa uruhushya rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo bikomeye.
Yabwiye abanyamakuru ko Trump ari kugerageza gukoresha umwanya wa Perezida mu gufata ibyemezo bidakwiye ariko ko ibyo biri kugana ku ihererezo kuko abagize Inteko bahagurukiye gukora inshingano bahabwa n’itegeko.
Tariki ya 21 Gicurasi 2026, abadepite bari gutora uyu mushinga ariko abayobozi bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains barimo Perezida w’Inteko, Mike Johnson, barabisubitse bitewe n’uko hari benshi batari kwitabira iri tora.
Iri tora ryimuriwe ku wa 3 Kamena 2026, abadepite 215 barimo Aba-Républicains bemeza uyu mushinga, abandi 208 barawanga. Bisobanuye ko wabaye itegeko rizoherezwa muri Sena kugira ngo na yo iritore.
Umwihariko w’iri tegeko ni uko ritazemezwa n’Umukuru w’Igihugu bitandukanye n’andi aba agomba gushyiraho umukono, ahubwo Sena niryemeza, rizatangira kubabirizwa.
Umu-Républicain Thomas Massie wo muri Leta ya Kentucky yatangaje ko Abanyamerika barambiwe intambara bashowemo na Trump, kuko yatumye ubuzima bwabo buhenda cyane, aho icupa ry’ibilo 3,7 bya gaz risigaye rigura Amadolari 5, ifumbire yo ikaba yarabuze.
Massie yagize ati “Abantu bararambiwe. Barambiwe icupa rya gaz rya 5$, icupa rya mazutu rya 6$ no kuba tutashobora kubona ifumbire dushyira mu mirima yacu muri Kentucky.”
Uyu mudepite yavuze ko iri tora ryatanze ubutumwa bukomeye bushimangira ko abadepite, nk’intumwa za rubanda, barambiwe intambara Trump yashoje kuri Iran.
Perezida w’Inteko, Mike Johnson, yagaragaje ko iri tora ari ikibazo kuko ngo ryambura Trump ububasha mu gihe yatangije ibiganiro bigamije guhagarika intambara ya Amerika na Iran.
Ati "Ntekereza ko ari bibi cyane kwambura ubuyobozi n’Umugaba w’Ikirenga ububasha bwo kuganira. Ibyo ni byo ibi bigamije. Biduca intege, bigabanya imbaraga dufite mu biganiro by’amahoro kuri iki kibazo."
Amerika yashoje intambara kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, ituma Umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ufungwa, ubukungu bw’Isi burahungabana. Trump ntiyigeze asaba Inteko uruhushya rwo kuyitangiza.
Itegeko rya Amerika rigenga intambara rivuga ko Perezida atemerewe kugumisha ingabo mu ntambara igihe harenze iminsi 60 atarasaba Inteko uburenganzira kandi yamaze kurenga.
Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, we ntiyemera ko iminsi 60 yarenze, ahubwo avuga ko Trump yongeye kubara bundi bushya igihe yatangazaga agahenge hagati ya Amerika na Iran ubwo hari hagiye kuba ibiganiro.
Icyakoze ku wa 3 Kamena 2026, itsinda rigizwe n’abagenzuzi bakuru muri Minisiteri y’Intambara, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’iyahoze ari USAID, ryatangaje ko iyi ntambara yarengeje iminsi 60, bityo ko ryatangiye kuyikoraho isuzuma.
Umushinga wateguwe na Depite Meeks uteganya ko Trump agomba kubuzwa gufata icyemezo cyo gukomeza intambara, keretse abitangaje ku mugaragaro nyuma yo guhabwa uruhushya n’Inteko Ishinga Amategeko.
Usubizaho kandi igihe ntarengwa cy’iminsi 60 Perezida ahabwa yo gusaba Inteko uruhushya rwo gukomeza intambara no guha Inteko ibisobanuro bifatika byumvikanisha impamvu y’intambara n’igihe izamara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!