00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

American Airlines igiye gusubiza televiziyo mu ndege zayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2026 saa 11:09
Yasuwe :

Sosiyete y’indege ya American Airlines yatangaje ko igiye kongera gushyira televiziyo ku ntebe zo mu ndege zayo zikora ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe izikuyemo.

American Airlines kandi irateganya kongera umubare w’imyanya ihenze mu ndege, ivuga ko izi mpinduka zigamije kunoza serivisi no gufasha abagenzi kuryoherwa n’urugendo.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’imyaka abagenzi bagaragaza kutishimira kuba barasabwaga gukoresha telefoni, tablets cyangwa mudasobwa zabo bwite kugira ngo barebe amashusho mu gihe cy’urugendo.

Mu myaka hafi 10 ishize, American Airlines yari yarakuye televiziyo ku ntebe zo mu ndege nyinshi zirimo Boeing 737 na Airbus A320. Yavugaga ko abagenzi benshi bahitamo gukoresha ibikoresho byabo bwite mu kureba filime n’ibindi.

Icyo gihe, iyi sosiyete yanavugaga ko gukuramo izo televiziyo byagabanyaga uburemere bw’indege ndetse n’amafaranga akoreshwa mu kuzitaho.

Icyakora iyo gahunda yatumye American Airlines isubirai nyuma ugereranyije n’abo bahanganye nka Delta na United, zakomeje gushora imari mu bishimisha abagenzi mu ndege. JetBlue na yo yakomeje kugira televiziyo ku ntebe z’abagenzi.

American Airlines igiye gusubiza televiziyo mu myanya abagenzi bayo bicaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages