Icyemezo cya Terry Branstad cyafashwe mu gihe ibi bihugu byombi by’ibihangange bitameranye neza.
Branstad wabaye Guverineri wa Iowa, Leta iri mu zafashije cyane Trump gutorerwa kuyobora Amerika mu 2016 ahigitse Hillary Clinton.
Itangazo rya Ambasade ya Amerika rigaragaza ko Branstad azava mu Bushinwa mu ntangiriro z’Ukwakira.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimye Ambasaderi Terry Branstad, wagerageje kuzahura umubano wa Amerika n’u Bushinwa.
Ati “Ndashimira Ambasaderi Terry Branstad ku myaka irenga itatu amaze akorera Abanyamerika nka Ambasaderi wa Amerika muri Repubulika y’u Bushinwa.’’
Ku wa Gatandatu, Perezida Trump yaciye amarenga ko Branstad ashobora kuba azahita yinjira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter na Senateri uhagarariye Leta ya Iowa, Joni Ernst, Trump yatangaje ko Branstad azaba agarutse mu rugo.
Igenda rya Branstad risize ikindi gihanga mu mubano w’u Bushinwa na Amerika kuko nta wundi Ambasaderi uremezwa. Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye amahari ashingiye ku cyorezo cya COVID-19, Perezida wa Amerika, Donald Trump avuga ko gifite imizi mu Bushinwa.
Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2020. Donald Trump umaze imyaka ine ku butegetsi ahanganye bikomeye na Joe Biden.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!