Macron aherutse gutangaza ko muri Ukraine hakenewe koherezwa ingabo nyinshi zo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kugira ngo muri iki gihugu haboneke umutekano ndetse gikomeze guhangana n’u Burusiya.
Ibi ntabwo byashimishije Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Butaliyani, Salvini kubera ko ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 20 Kanama 2025, yasubije Macron ko aho kugira ngo yohereze ingabo z’i Burayi muri iyi ntambara we yakwigirayo.
Ati “Niba koko Macron yifuza abasirikare muri Ukraine, akwiriye kujyayo we ubwe agafata ibikoresho byose birimo imbunda ndetse n’ibindi akajya kurwana ariko icyo namubwira azaba ariyo wenyine kubera ko n’Abafaransa ubwabo ntabwo bazigera bamukurikira.”
Ibi ntabwo byigeze bishimisha u Bufaransa kubera ko ku wa 22 Kanama, Ambasaderi w’u Butaliyani mu Bufaransa, Emanuela D’Alessandro yahamagajwe kugira ngo asobanure neza ibyatangajwe na Salvini.
Umwe mu bayobozi bahaye amakuru AFP yavuze ko Ambasaderi yibukijwe ko ibyo Salvini yatangaje atari byiza kubera ko byangije umubano hagati y’ibihugu byombi wari usanzwe ari mwiza.
Ati “Ambasaderi yibukijwe ko ibyatangajwe na Salvini byangije icyizere ndetse n’umubano ukomeye usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!