Birashoboka cyane ko ubwo bwato bwombi bwarohamye na cyane ko imirambo ya bamwe yagiye iboneka mu bice bitandukanye by’inyanja.
Imiyaga nyinshi, inyanja yarimo imiraba ikaze, n’ubwato busanzwe butagenewe gutwara abantu benshi, bivugwa ko biri mu mpamvu nyamukuru.
Birashoboka kandi cyane ko hatagize abarokoka. Abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abari muri ubwo bwato bikekwa ko bari abagore n’abana, ariko nta muntu urigera amenya neza uko byabagendekeye.
Leta ya Rakhine imaze imyaka myinshi iri mu ntambara, aho umutwe witwaje intwaro wa Arakan Army wagiye wirukana igisirikare cya Myanmar mu bice byinshi by’iyo Leta ndetse ukaba ukomeje kugota igice cya nyuma kigenzurwa cy’igisirikare kiri mu murwa mukuru Sittwe.
Ubu ushobora kugerwaho gusa hakoreshejwe indege cyangwa ubwato. Itumanaho ryakuweho n’uwo mutwe ku buryo aba baturage babaho nabi.
Chris Lewa, uyobora Arakan Project iharanira guteza imbere imibereho y’Aba-Rohingya, amaze igihe agerageza gukusanya amakuru kugira ngo amenye icyaba cyarabaye kuri ubwo bwato bubiri.
Avuga ko bishoboka ko ubu bwato bwombi bwavuye aho hantu ku wa 29 Kamena, bumwe mu gitondo, ubundi nyuma yaho gato ku manywa. Bwari bugana ku nkombe zo mu majyepfo ya Myanmar, aho bwari gusiga abo bantu bari butwaye.
Nyuma bari gutwarwa n’imodoka, banyuzwa mu nkambi z’igihe gito ziri mu mashyamba, bakanyura muri Thailand berekeza ku mupaka wa Malaysia.
Ubusanzwe imiryango yabo yari kwitega kumva amakuru yabo mu gihe cy’icyumweru kimwe cyangwa iminsi 10. Ariko hashize hafi ibyumweru bitatu nta kanunu.
Abayobozi ba Bangladesh babonye umurambo w’umugore umwe ureremba ku nkombe z’inyanja. Abasare bakorera mu nyanja na bo babonye indi mirambo myinshi nyuma y’iminsi icyenda.
Chris Lewa avuga ko ibi byose bigaragaza ko ubwo bwato bushobora kuba bwararohamye, bumwe nyuma y’amasaha make buvuye Sin Tet Maw, ubundi nyuma y’iminsi myinshi buri mu rugendo rugana mu majyepfo y’iburasirazuba.
Aba-Rohingya baratotezwa cyane kubera ko bafatwa nk’abimukira bagiye muri Myanmar mu buryo butemewe, ndetse leta ikagira uruhare mu kubavangura mu bandi kugeza ubwo batangiye kwicwa n’abasirikare ba leta.
Benshi bahungiye muri Bangladesh kuko ari yo yegereye leta ya Rakhine babamo mu majyaruguru ya Myanmar.
Hari Abanya-Rohingya barenga miliyoni baba mu nkambi zuzuye abantu cyane mu majyepfo ya Bangladesh, aho imfashanyo zigenda zigabanuka, bakabaho nabi.
Abagera ku 600.000 bo mu bwoko bw’Abanya-Rohingya baracyari muri Leta ya Rakhine, aho kimwe cya kane cyabo baba mu nkambi imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!