Iyimikwa rya Joe Biden ryabanjirijwe n’amagambo amutaka yavuzwe na bamwe mu banyepolitiki b’inararibonye barimo Bill Clinton na Jimmy Carter bigeze kuyobora Amerika, Colin Powell wigeze kuyobora ububanyi n’amahanga n’abandi.
Joe Biden yemejwe nk’uzahagararira ishyaka ry’Aba- démocrate mu matora nyuma yo kuganza abo yahanganye nabo mu gikorwa cyo gutoranya umukandida w’aba- démocrate mu matora cyamuhanganishije n’abarimo Bernie Sanders, Elizabeth Warren, Michael Bloomberg, Pete Buttigieg, Amy Klobuchar naTulsi Gabbard kuva mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.
Mu ijambo rye, Clinton yavuze ko Perezida Donald Trump yazanye "akaga" muri perezidanse ya Amerika.
Ni ku nshuro ya gatatu Joe Biden yiyamamarije kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yari yarigeze kuba umukandida mu mwaka wa 1988 na 2008. Muri Gashyantare uyu mwaka, uyu musaza w’imyaka 77 ibikorwa bye byo kwiyamamaza byasaga n’ibicumbagira, gusa biza gufata umurego guhera mu kwezi kwa Gatatu.
Iyimikwa rya Joe Biden rifunguye amarembo kuri we yo guhangana na Perezida Donald Trump mu matora ateganyijwe tariki 3 Ugushyingo uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!