00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri y’Umuvugizi mushya wa White House ashidikanywaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Umuvugizi mushya wa White House, Katie Zacharia, ari mu bibazo nyuma y’iminsi mike atangiye inshingano, kubera gushidikanya ku mashuri yize n’uburambe avuga ko afite mu mwuga w’amategeko, aho bikekwa ko yaba yariyise umunyamategeko kandi adafite ibyangombwa bimwemerera gukora uwo mwuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Zacharia w’imyaka 41, yasimbuye Karoline Leavitt ku mwanya w’Umuvugizi wa White House, ariko ikiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru ku wa 13 Ukwakira 2026 cyahise gikurura impaka.

Icyo kiganiro cyamaze iminota itageze kuri 15, aho yahaye umwanya abanyamakuru batatu gusa bo mu bitangazamakuru bishyigikira Perezida Donald Trump.

RFI yatangaje ko icyo kiganiro cyaranzwe no kujijinganya, kumara umwanya acecetse no kwibeshya mu magambo, bituma abanyamakuru n’abanyapolitiki batangira kwibaza ku bushobozi bwe.

Impaka zikomeye zakurikiyeho zibanze ku makuru agaragara mu mwirondoro we, cyane cyane ku kuba yaragiye agaragazwa nk’umunyamategeko.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga Popular Information bwagaragaje ko kuva muri Werurwe 2025, Zacharia wahoze ari umusesenguzi kuri Fox News, yagiye agaragazwa nk’umunyamategeko nibura inshuro 18.

Nyamara, kugeza ubu nta bimenyetso byabonetse byerekana ko yigeze gutsinda ikizamini gitanga uburenganzira bwo gukora umwuga w’ubwavoka muri Amerika, kizwi nka ‘bar exam’.

Zacharia yize amategeko muri Kaminuza ya Pepperdine muri California, ariko kuba umuntu yarize amategeko ntibihita bimuha uburenganzira bwo gukora nk’umwavoka.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Perezida Trump Leta Zacharia yakoreyemo icyo kizamini, yahise amuha ijambo, asubiza ko hari ubwo yimukiye mu Bushinwa.

Amakuru ari kuri LinkedIn ye agaragaza ko hagati ya 2011 na 2013 yakoze mu kigo gitanga serivisi z’amategeko giherereye i Beijing mu Bushinwa.

Mu itangazo yahaye AFP, Zacharia yavuze ko yakoze mu bijyanye n’amategeko agenga amasezerano mpuzamahanga, afite ibyangombwa byose bisabwa.

Icyakora, ntiyasubije mu buryo bweruye ibirego bivuga ko yiyise umunyamategeko atabifitiye uburenganzira.

Umuryango Campaign for Accountability wasabye Urugaga rw’Abavoka rwo muri California gutangiza iperereza kuri Zacharia, kugira ngo hamenyekane niba yarahaye abaturage amakuru atari yo ku bushobozi bwe.

Wagaragaje ko kwiyita umunyamategeko udafite ibyangombwa bibyemerera muri California bishobora kuba icyaha.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri White House, Steven Cheung, yamaganye uwo muryango, awushinja kubogamira ku banyapolitiki b’abahezanguni.

Kugeza ubu, nta cyemezo cy’urukiko cyangwa ibyavuye mu iperereza byemeza ko Zacharia yakoze icyaha cyo kwiyita umunyamategeko atabifitiye uburenganzira.

Umuvugizi mushya wa White House, Katie Zacharia, ari mu bibazo nyuma y'iminsi mike atangiye inshingano, kubera gushidikanya ku mashuri yize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages