Ukraine yari yaraburiye u Burusiya ko itazigera yongera amasezerano nyuma y’aho icyo gihugu kiyigabyeho ibitero muri Gashyantare 2022, cyifuza kwigarurira bimwe mu bice byacyo.
Minisitiri w’Ingufu muri Ukraine, Herman Halushchenko, mu itangazo yashyize hanze yavuze ko ibi ari iby’agaciro gakomeye kubona u Burusiya bugiye kubura isoko ryo gucuruza gaz i Burayi.
Yagize ati “Ni igikorwa gikomeye mu mateka kubona u Burusiya bugiye gutakaza amasoko yayo, kandi ko bazahura n’igihombo mu bukungu.”
Ku ruhande rw’u Burusiya, ikigo gikomeye gicuruza gaz kitwa Gazprom, mu itangazo cyacishije kuri Telegram cyemeje aya makuru ko Gaz yoherezwaga i Burayi yahagaze muri iki gitondo.
Itangazo rivuga ko “Kubera inshuro nyinshi Ukraine igaragaza ko idafite ubushake bwo kongera amasezerano, Gazprom ntabwo yabonye uburyo bwemewe n’amategeko bwo gukomeza gutanga gaz inyuze ku butaka bwa Ukraine.”
Kuba Ukraine yanze amasezerano yo kunyuzwamo Gaz, ntibikuraho ko ibindi bihugu yanyuragamo nka Hongiriya na Slovakia bikomeza kugirana umubano mwiza n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!